Perezida Paul Kagame arahura na bagitifu b′Utugari
Umukuru w’u Rwanda mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri taliki 28, Werurwe, 2023 arahura n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari twose tw’u Rwanda.
Aba bayobozi bose bari bamaze igihe mu itorero ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera aho batozwaga ubutore bubereye umuyobozi wegereye abaturage.
Mu masomo yatangiwe mu itorero harimo gukunda igihugu, kwita ku baturage, amateka y’u Rwanda rwa mbere y’abakoloni, ayo mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo.
Ayo masomo yagarutse kandi kuri Politiki u Rwanda rwihaye yo guhuza Abanyarwanda bose mu nyungu z’ejo hazaza h’igihugu.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahuguwe n’abantu batandukanye barimo n’Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano Gen James Kabarebe.
Baganirijwe uko u Rwanda rwabohowe, impamvu zabyo n’icyakorwa ngo uko kwibohora gukomeze kugirira Abanyarwanda akamaro kandi mu gihe kirambye.
Mu masaha make ari imbere, Perezida Kagame nawe arahura nabo bagirane ikiganiro kihariye.
Birabera mu Intare Arena iri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
0 Comments