ONU yasabye Ubwongereza kongera gusuzuma itegeko rirebana n′u Rwanda
Abategetsi babiri bo ku rwego rwo hejuru mu Muryango w’Abibumbye (ONU) barimo gusaba Ubwongereza kuburizamo gahunda yabwo yo kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Mu itangazo basohoye bombi, umukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, na komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU, Volker Turk, bavuga ko iyi gahunda izagira ingaruka mbi ku kurinda impunzi n’uburenganzira bwa muntu ku isi.
Ariko muri iryo tangazo, Grandi avuga ko iyi gahunda y’Ubwongereza “ishaka kwihunza inshingano yo kurinda impunzi, ikabangamira ubufatanye mpuzamahanga ndetse itanga urugero ruteye impungenge ku isi”.
Grandi avuga ko kurinda abasaba ubuhungiro bisaba ko ibihugu byose bikurikiza inshingano byiyemeje.
Mugenzi we Turk agira ati: “Ni ingenzi cyane ku kurinda uburenganzira bwa muntu n’icyubahiro [agaciro] cy’impunzi n’abimukira bashaka kurengerwa, ko abantu bose bakurwa mu Bwongereza bahavanwa nyuma yo gusuzuma ibijyanye na buri muntu ku giti cye mu buryo bwubahiriza byimazeyo uburenganzira bwa muntu n’amategeko agenga impunzi.”
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak avuga ko kwemezwa kw’iryo tegeko ryanditse amateka “si intambwe gusa itewe ahubwo ni impinduka ikomeye ku ihurizo ririho ku isi ry’abimukira”.
Mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Sunak yavuze ko uwo mushinga w’itegeko washyizweho “mu guca intege abimukira batishoboye ntibambuke mu buryo buteje ibyago no gusenya ubucuruzi bw’ibico by’abagizi ba nabi babanyunyuza imitsi”
Yongeyeho ko iryo tegeko rizasobanura neza ko “niba uje hano mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntuzashobora kuhaguma” Ati: “Aho twibanze ubu ni ugutuma indege [zitwaye abajyanwe mu Rwanda] zihaguruka, kandi ndabisobanura neza ko nta kintu na kimwe kizatwitambika mu gukora ibyo no [mu] kurokora ubuzima.”
Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rwishimiye ko iryo tegeko ryemejwe, yongeraho ko iki gihugu kimaze imyaka 30 cyiyubaka ngo kibe ahantu “hatekanye ku Banyarwanda n’abatari Abanyarwanda”.
0 Comments