Kigali:Haje Bus zitwara abagenzi aho waba ujya hose muri Kigali ukishyura 500
Mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cyo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, muri gare zo muri uyu Mujyi, hiyongereyemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa n’amashanyarazi, aho umugenzi yishyura amafaranga 500 akajya aho ashaka hose muri Kigali.
Izi modoka zatangiye gukoreramo mu duce turimo gare ya Nyanza ya Kicukiro kugera mu Gare yo mu Mujyi (Downtown), Remera-mu Mujyi, mu Mujyi-Kagugu, mu Mujyi-Nyabugogo, gusa ngo hari n’indi mihanda (ligne) igiye gufungurwa nk’uko ba nyiri izo modoka babitangaje.
Umushoferi w’Ikigo ‘Go Green Transport’ gitwara abagenzi muri izo modoka z’amashanyarazi, Gaga, yagize ati “Igiciro ni kimwe aho waba ujya hose, ni 500Frw, ni imodoka irinda abantu ubushyuhe, nta kubyigana kuko bose baba bicaye”.
Ni imodoka nto kuri Coaster ariko zikaba nini kurusha ’minibus’ zo mu bwoko bwa ’Hiace’, kuko zo zifite imyanya 22 y’abagenzi hakiyongeraho uwa 23 wa shoferi.
Umwe mu bayobozi ba ’Go Green Transport’, Tsega Solomon, avuga ko buri modoka bafite y’amashanyarazi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, igera mu Rwanda igurwa Miliyoni 93Frw.
Ku ikubitiro bakaba bazanye imodoka 10 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hamwe n’izindi 4 za ’pick up’, zose zikaba zitwarwa n’amashanyarazi 100%.
Tsega avuga ko izo modoka ziba zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 320(km) iyo bateri yayo yuzuye, icyakora nanone ngo bitwara igihe kingana n’amasaha arindwi kuri sharijeri, bikaba byiza umuntu ayiraje ku muriro iyo iri bwirirwe mu kazi.
Tsega avuga ko bakirimo kwiga isoko ry’u Rwanda, kugira ngo bazane izindi modoka nyinshi z’amashanyarazi mu gihe baramuka babonye ko abantu bitabira kuzigendamo.
Ati “Ikigo cyacu gikora bene izi modoka, nkeka ko kuzongera mu gihe twaba tubonye zikenewe cyane(high demand) bitatugora”.
Kugeza ubu izo modoka zifite sharijeri ahantu habiri mu Rwanda, kuri sitasiyo za Kimironko na Kicukiro(Niboye), ariko mu byo ikigo kizicuruza kivuga ko byihutirwa harimo no kubaka sitasiyo nyinshi hirya no hino mu Gihugu.
Ikigo ’Go Green Transport’ kivuga ko iyi gahunda yo gukoresha imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, izagabanya ikiguzi Leta itanga mu kugura ibikomoka kuri peteroli, ndetse no kwirinda imyuka ihumanya ikirere.
0 Comments