KWIBUKA30/Kamonyi -Rugarika:Abarokotse Jenocide barashima ubutwari bw′ingabo z′u Rwanda kuko arizo bakesha ubuzima

Kimwe n’abandi banyarwanda ndetse n’Isi yose bari mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi nabo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni umuhango wabimburiwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy′amateka giherereye kuri GS Kinyambi.

Abaturage ba Rugarika muri rusange bashima ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda bavuga ko arizo bakesha ubuzima, ko iyo zitabagoboka ngo zitabare ubuzima bwabo nta wari kurokoka, bashima kandi intambwe bamaze kugeraho mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kuko bavuga ko hari abatiyumvishaga uburyo bazongera kwicarana n’ababahekuye bakabicira umuryango ariko ubu ngo babanye mu mahoro barafatanya kubaka igihugu.

Seraphine Nyirankunzi, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 agita ati:” Ingabo z’igihugu zadukuye mukaga, twari tugeze kure umuntu asigaye avuga ati Mana ubu navukiraga iki koko!, twageze aho tuvuga tuti Mana twavukiye iki kugira ngo turuhe umuruho umeze gutya, ingabo z’igihugu zagaruye igihugu nazikunze, perezida w’Igihugu naramukunze cyane kuko yatugaruriye amahoro.”

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze avuga ko kuri ubu abayobozi bafite umukoro ukomeye wo kwigisha abaturage ahari urwango hakimikwa ineza.

Yagize ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye guhabwa ituze, bakeneye ubumuntu cyane cyane muri iki gihe gikomeye cyo kwibuka ababo bazize Jenoside yabakorewe. Umuryango nyarwanda ukeneye gutanga ineza iha imitima ituze”.

Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage banze kwijandika muri Jenoside, bagahisha, bakanarokora abatutsi bahigwaga, turashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, turashimira Ubuyobozi bukuru bw′Igihugu bwiyemeje kwimakaza ubumwe bw′abanyarwanda, bukanatanga urubuga rwo kwibuka abatutsi bazize Jenoside, by′umwihariko turashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi kandi bakiyunga .

 Umuyobozi w′akarere ka Kamonyi yavuze ko kwica abatutsi byabaga iteka ari gahunda na politike yateguwe kandi yigishijwe n′ubutegetsi.

Yavuze ko ubu Leta ikangurira abanyarwanda gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikabakangurira ubumwe bw′abanyarwanda, avuga ko Leta ishaka ko abana n′abuzukuru batazigera babona ibibi nk′ibyabaye,anasaba ababyeyi ko baganiriza abana bakababwiza ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere
Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere
Nkurunziza Jean de Dieu Umunyabanga nshingwabikorwa wa Rugarika
Nkurunziza Jean de Dieu Umunyabanga nshingwabikorwa wa Rugarika
Perezida wa Ibuka wa Akarere ka Kamonyi Benedata Zacharie
Perezida wa Ibuka wa Akarere ka Kamonyi Benedata Zacharie
0 Comments
Leave a Comment