Rusizi:Amashyuza yatangiye kugaruka

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi n’abaturaka imihanda yose bajya kwivurisha amazi ashyushye ava mu butaka bita amashyuza, bishimira ko ari kongera kugaruka, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zayabungabunga kugira ngo atazongera gukama.

Muri Kanama 2020 ni bwo abaturage bageze mu Mudugudu wa Rukamba Kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, batungurwa no gusanga amashyuza yaho yarakamye.

Ni inkuru yababaje benshi, abandi baratungurwa. Icyakora abababaye kurusha abandi ni abari barigeze kuyajyamo barwaye akabafasha korohererwa dore ko hari n’abakora ibirometero byinshi bagiye kwifashisha aya mazi avugwaho kuvura indwara z’imitsi, iz’uzurwungano ngogozi n’iz’impyiko.

Nta muntu uzi igihe aya mashyuza yo mu kibaya cya Bugarama yari amaze kuko n’abafite imyaka 70 bavuga ko babyirutse bayasanga.

Gukama kwayo kwababereye inshoberamahanga bamwe bakeka ko byatewe n’imitingito yari imaze iminsi iba, gusa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz cyavuze ko ibyabaye ku mashyuza bitatewe n’imitingito ahubwo byatewe n’imiterere y’amashyuza n’amabuye yaho, byiyongereyeho ituritswa ry’intambi bigatuma amazi atemba.

Nyiraneza Petronille, ni umwe mu baturage IGIHE yasanze kuri aya mashyuza wavuze ko byabashimishije kuba yaratangiye kongera kugaragara.

Ati “Turayakaraba akatuvura imvune, twayanywa akatuvura impyiko kuko iyo umuntu ayanyoye yihagarikaga inkari zifite ibara rya kaki ntabwo byongera, yihagarika inkari zisa neza”.

Rwema Emmanuel avuga ko icyatumye aya mazi akama atari uko isoko yayo yari yifunze ngo ahubwo ni uko hari havutse umuyoboro utari usanzwe ugatuma atemba agashyiramo.

Nyuma ubuyobozi bwa CIMERWA bwafunze uwo muyoboro wasohoraga aya mazi mu kidendezi yongera kugenda agaruka buke buke.

Ati “Ari kugenda agaruka, twifuza ko yakomeza kwiyongera kugira ngo tubone uko twajya twikanda. Atuvura imiti n’amagufa”.

“Iyo numvise impyiko zampindutse ziri kundira hejuru y’urukenyerero mu mugongo ndaza nkayanywa nakwihagarika bwa bubabare bugashira. Nanone iyo umuntu ibiryo byamubyimbiyemo arayanywa inda igahita ibyimbuka agakira”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yavuze ko bari mu biganiro n’uruganda rwa CIMERWA kugira ngo iki kidendezi cy’amashyuza gitunganywe mu buryo bwa nyabwo.

Ati “Inzu zari zihari ubwazo zarasenyutse, hari ibikorwaremezo byari bimaze kuhajya birimo n’imihanda no gutunganya inkengero z’ariya mazi amaze kuboneka no gutandukanya ayanduye kera, amazima akajya ukwayo. Biracyakeneye inyingo iremereye ariko mbere y’uko tubigeza ku rwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rushinzwe ahantu nyaburanga, ni ibintu tugomba kuganiraho na CIMERWA”.

Imbogamizi ikirimo kugeza ubu ni uko CIMERWA ivuga ko mu gihe bagomera aya mazi bakongera bagaturitsa intambi ashobora kongera akimukira ku rundi ruhande.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment