Ferwafa yandikiye amakipe yahaye amafaranga yibeshye ko iyasubiza

Ishyirahamwe ry′umupira w′amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryandikiye amakipe asaga 13 iyasaba ko yasubiza amafaranga yahawe habayeho kwibeshya.

Ni mu rwandiko ishyirahamwe ry′umupira w′amaguru ryandikiye aya makipe agera kuri 13 tariki 6 Ukuboza uyu mwaka. Aya makipe ni Indahangarwa WFC, Gatsibo Nasho, Sporting Academy, Tigers, Ndabuc, APAER, Fatima, Bridge, Kayonza, As Kabuye, Macuba UR CMHS, na IPM.

Aya makipe yagombaga guhabwa na FERWAFA amafaranga yo kwitabira imikino y′abakiri bato, angana na Miliyoni 1 na Maganatanu, gusa FERWAFA iza kwibeshya itanga hafi miliyoni eshatu (2,851,683 Frw). 

Mu rwandiko FERWAFA isaba aya makipe ko agomba gusubiza amafaranga asaguka kuri miliyoni n′igice bari bemerewe, akaba angana na 1,351,683 FRW. FERWAFA ivuga ko ikipe itazasubiza aya mafaranga, izayiyishyura ku mafaranga bahabwa ya shampiyona.

Shampiyona y′icyiciro cya kabiri mu mpera z′iki cyumweru hazatangira imikino yo kwishyura, aho buri kipe izahabwa miliyoni imwe n′igice. Ibi bivuze ko aya makipe aramutse akaswe, hari ikipe yazakina imikino yo kwishyura ikoresheje ibihumbi bitagera kuri 300 by′Amanyarwanda.

Bamwe mu bayobozi b′aya makipe basaba ko FERWAFA yareka kubaka ayo mafaranga ahubwo akazakurwaho umwaka utaha kuko hari n′igihe ingengo y′imari yaba yariyongereye. 

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment