Rwamagana :Ibirori byo Kwibohora29 byabereye mu Murenge wa Nzige
Kuri uyu wa 04/7/2023 mu Mirenge yose y′Akarere ka Rwamagana hizihijwe isabukuru y′imyaka 29 yo kwibohora. Ku rwego rw′Akarere Hon. Beline Uwineza yifatanyije n′Ubuyobozi bw′Akarere, abayobozi b′inzego z′umutekano mu Karere n′abandi bayobozi hamwe n′abaturage b′Umurenge wa Nzige mu birori byo kwishimira ibyagezweho no kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Kwibohora, Isóoko yo Kwigira".
Mu butumwa bwatanzwe mu buhamya, indirimbo n′imbyino abaturage bishimiye ibyo bagezeho nyuma y′urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Umuyobozi w′Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko ari byinshi byo kwishimira muri iyi myaka 29 ishize u Rwanda rubohowe n′Ingabo zahoze ari iza RPA/Inkotanyi mu rugamba zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame ndetse n′ubu akaba akomeje kuyobora u Rwanda mu iterambere, umutekano n′umudendezo w′abatuye u Rwanda, ibikorwaremezo ndetse n′imibereho myiza y′abaturage.
Hon. Depite Beline Uwineza yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kugeza ubwo abana b′u Rwanda bahitagamo gutangiza urugamba rwo Kwibohora, bayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame no guhagarika Jenoside ndetse kubera ubuyobozi bwiza Umunyarwanda akaba yarongeye kugira agaciro akaba atakireberwa mu ndorerwamo y′amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, yongera kwibutsa Urubyiruko by′umwihariko kugira amahitamo meza no kubakira ku musingi uriho mu gusigasira ibyagezweho no gukomeza guteza imbere Igihugu nk′abayobozi bacyo.
Ibirori by′uyu munsi kandi byaranzwe n′ubusabane n′umukino w′umupira w′amaguru hagati y′abaturage b′Umurenge wa Nzige n′ikipe y′abasirikare bakorera mu Karere ka Rwamagana.
0 Comments