Gatsibo:Abakozi batatu ba Sacco batawe muri yombi

Ku wa Kabiri tariki ya tariki 17 Ukwakira 2023, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwataye muri yombi abakozi batatu ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya (SACCO Abesamihigo Gihango) bakurikiranyweho icyaha cyo gucunga nabi umutungo wa Koperative.

Abatawe muri yombi bafashwe , bakaba barimo uwahoze ari Umuyobozi w’iyi SACCO, uwari umukozi ushinzwe inguzanyo n’uwari umubitsi.

Abakekwa bafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na Banki Nkuru y’Igihugu bukagaragaza ko hari amafaranga y’iyi SACCO yakoreshejwe nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Icyizihiza Alda yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abatawe muri yombi bari bamaze amezi make birukanywe kuri iyi mirimo.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe iperereza rikomeje.

 

0 Comments
Leave a Comment