Kwibuka30:Dr.Sina Gérard yasabye urubyiruko rwa College Fondation n′Abakozi ba Entreprise Urwibutso gukora ibikorwa byubaka i gihugu

Ku wa Gatanu Taliki 26 Mata 2024 Ubuyobozi bwa Entreprise Urwibutso burangajwe imbere na Dr.Sina Gérard n′Umudamu we n′Abakozi be ndetse n′abana biga muri College Fondation Sina Gerard baherekejwe n′Umuyobozi w′Akarere ka Rulindo Madamu Mukanyirigira Judith basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ,banasura Ingoro y′Amateka y′Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr.Sina Gérard yatangaje ko yashyize imbaraga mu gufasha urubyiruko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye muri Gisozi kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside, bityo bazanabashe kujya bashobora kunyomoza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo urubyiruko, ariko n’ingabo za RPA zayihagaritse nazo zari urubyiruko rwiyemeje kurwanya ikibi, rugatanga ubuzima.

Urubyiruko rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n′Abakozi ba Entreprise Urwibutso batangaje ko ari umwanya mwiza wo kumenya amateka nyakuri yaranze u Rwanda, bakazayashingiraho mu kubaka ahazaza hazira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwe murubyiruko waruhagarariye abandi yagize ati “Tukiri mu rwibutso hari ahantu nabonye handitse ngo n’igisekeramwanzi ntabwo cyagiriwe impuhwe. Ubu nanjye ntabwo navuga ko ndi muto, ni njye ukwiye kwigisha abandi aya mateka, nkibaza ngo nk’abazankomokaho nkwiye kubigisha ayahe mateka? Nubwo tutari turiho ariko iyo tuje aha tugenda tubona ibimenyetso bimwe na bimwe tukabona ukuri kw’ibyabaye.”

Yasoje ashimira ubuyobozi bwiza bw′igihugu cyacu burangajwe imbere na Paul Kagame ndetse tunashimira Dr SINA GERARD.

Dr.Sina Gerard yatangaje ko Imiyoborere ni imwe mu nkingi ikomeye twubakiyeho, ntabwo umuntu ukiri urubyiruko yaba umuyobozi atazi igihugu cye, izo ndangagaciro z’umuyobozi ntabwo wazigira utazi uwo uri we, ntabwo waba umuyobozi utazi amateka y’igihugu cyawe.”

Tuba twabazanye aha kugira ngo bige muri rusange amateka atarayo muri Rulindo gusa ahubwo ay’igihugu cyose.

Yagize ati":Dufite gahunda yo gufasha kwigisha urubyiruko kugirango basobanukirwe cyane amateka kuko ubu nirwo rufite inshingano abakuru bari kugenda basaza.

Urubyiruko rwavutse muri icyo gihe cya Jenoside rugeze mu myaka yo gufata inshingano no kuba bakora ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu rero ningombwa ko bamenya amateka y′igihugu cyacu no gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho.

Yasoje ashimira ingabo z′u Rwanda ndetse n’uwari azirangaje imbere akaba perezida wa Repubulika Paul Kagame.

0 Comments
Leave a Comment