Banki Nkuru y′Igihugu yafashe umwanzuro wo kugumisha urwunguko rwa 6,5%

 

Banki Nkuru y’Igihugu yafashe umwanzuro wo kugumisha urwunguko rwayo kuri 6,5% kugira ngo ibanze igenzure neza uko umusaruro ukomoka ku buhinzi uzaba umeze mu gihembwe A cy’ihinga kuko imvura yatinze kugwa mu bice by’Uburasirazuba ku buryo bishobora kugira ingaruka ku musaruro w’ibigori n’ibishyimbo.

Byagarutsweho na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, ubwo yasobanuraga imyanzuro yafatiwe mu Nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga yateranye muri iki Cyumweru.

BNR isobanura ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, kandi bwazamutse ku kigero cya 9,8% mu gihembwe cya kabiri. Ni mu gihe umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko nawo wagiye uganyuka kuko wageze kuri 4,1% bivuye kuri 5,1% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.

Yavuze ko yizeye ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uzakomeza kugabanuka umwaka ku wundi. BNR isobanura ko hitezwe ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko uzaguma mu kigero cy’intego BNR yiyemeje. Ikigereranyo BNR yari yihaye cyari 4,6% mu 2024 na 5,8% mu 2025.

Rwangombwa yavuze ko kubera ko imvura yatinze kugwa mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, ibiribwa bimwe nk’ibigori n’ibishyimbo byatangiye kuzamuka mu giciro.

Yavuze ko BNR yabaye ihagaritse “kumanura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu twari twatangiye mu bihembwe bibiri bishize, tururekera kuri 6,5% twari twarushyizeho mu kwezi kwa munani, kugira ngo tubanze tumenye neza aho iby’ibiciro by’ibiribwa bigana bitewe n’uko umusaruro uzaba uhagaze. Ariko nabyo 6,5% twumva muri iki gihe ihagije kugira ngo tugume muri cya gipimo tutagomba kurenga cya 2% na 8% by’umuvuduko w’ibiciro ku masoko."

BNR isobanura ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka cyane mu bihembwe bibiri bibanza by’umwaka wa 2024, aha bwazamutse ku mpuzandengo ya 9,8%. Ni izamuka ryo ku kigero cyo hejuru ryaturutse ahanini mu rwego rw’inganda n’urwa serivisi n’ubuhinzi bwazahutse ugereranyije n’umwaka ushize.

Byitezwe ko urwego rw’ubuhinzi ruzazamuka buhoro bitewe n’umusaruro uringaniye wabonetse mu gihembwe cy’ihinga B, nyuma y’umusaruro mwiza wabonetse mu gihembwe cy’ihinga A 2024.

Icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo kiracyari kinini

Agaciro k’ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga kiyongereye ku kigero cya 13,5%, bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ikawa n’iby’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga, n’agaciro k’ibitunganyirizwa mu nganda byoherejwe mu mahanga hamwe n’ak’ibikomoka kuri peteroli byatumijwe mu mahanga bigacuruzwa mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

lbitumizwa mu mahanga nabyo byiyongereyeho 8,5%, biturutse ku kwiyongera cyane kw’ibiribwa bitumizwa mu mahanga harimo nk’umuceri n’amavuta yo guteka, kwiyongera kw’ibikoresho by’ubwubatsi byatumijwe, imodoka n’ibikomoka kuri peteroli.

lbi byatumye icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongeraho 5,7% mu gihembwe cya gatatu 2024.

Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda karagabanutse

Mu gihembwe cya gatatu 2024, ikinyuranyo cy’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga byashyize igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’amadovize y’ibihugu byateye imbere.

Iki gitutu cyorohejwe no kwiyongera kw’amadovizi yoherejwe n’abanyarwanda batuye n’abakorera mu mahanga.

Kugeza mu mpera za Nzeri 2024 ugereranyije na Ukuboza 2023, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari rya Amerika, kari kamaze kugabanukaho 6,5%, biri hasi cyane y’igabanuka rya 13,5% ryo muri Nzeri umwaka ushize.

BNR isobanura ko u Rwanda rukomeje kugira ubwizigame buhagije bw’amadovizi kandi byitezwe ko mu gihe kiri imbere, ruzakomeza kugira ubwizigame bw’amadovizi yafasha mu gutumiza ibicuruzwa na serivisi mu mahanga mu gihe kirenga amezi ane.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment