Waruziko kwisiramuza bigabanya ibyago byo kwandura SIDA Ku kigero cya 60%

 

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko gusiramurwa cyangwa gukebwa (circumcision) bigabanyiriza uwabikorewe ibyago byo gufatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye harimo na SIDA ku rugero rwa 60%.

Iki gikorwa gikorwa n’umuganga wabihuguriwe Aho atera ikinya ku gitsina cy’ugiye gusiramurwa kugirango atagira uburibwe bukabije , hanyuma agakuraho igihu cy’inyuma ku gitsina cy’umugabo.

Akamaro ko kwisiramuza

.Birinda ku kigero kinini indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, Mburugu n’imitezi.

. Kwisiramuza Kandi Birinda kanseri ifata mu gitsina cy’umugabo (Penile cancer)

Umuntu utarisiramuje mu gitsina cye hahorana ubuherere bushobora gufasha udukoko ( Bacteria) kwiberamo bikaba byateza indwara zitandukanye.

. kwisiramuza byoroshya gukora isuku y’igitsina cy’umugabo.

Abantu bamwe bakora iki gikorwa cyo kwisiramuza kubera imyizerere yabo ijyanye n’idini basengeramo Aho usanga nka Abayisilamu cyangwa Abayahudi babigira nkarimwe mu itegeko ry’Imana.

gusa buri Gitsina Gabo cyose cyagakwiriye kwitabira iki gikorwa cyo kwisiramuza ndetse n’ababyeyi bagashishikarizwa kubikoreshereza abana babo babahungu bakivuka kuko aribwo biborohera ,usibyeko iki gikorwa n’abakuze ndetse ku myaka yose bashishikarizwa ku gikora kugirango birinde izo ndwara zose.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko kwisiramuza bigabanya ibyago byo kwandura SIDA ku kigero cya 60% gusa ntibisobanuye ko kwisiramuza bikuraho kwandura SIDA burundu kuko 40% isigaye Ari nyinshi.

 

 

 

  

0 Comments
Leave a Comment