Polisi irasaba abishoro mubucukuzi bw′amabuye y′agaciro muburyo butemewe kubicikaho

Polisi ikomeje kwihanangiriza abacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abishora mu bikorwa by’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, ishimira abaturage bagira uruhare mu kurwanya ibikorwa byabo batanga amakuru.

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 1 Mata, mu mudugudu w’Ihuriro, akagari ka Karugira mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, hafatiwe abantu 18 n’ibilo 239 by’amabuye y’agaciro, batunganyirizaga mu ngo z’abagabo babiri bombi b’imyaka 38 y’amavuko, aho bari baragize ububiko bwayo. 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko abo bagabo bari bafite abakozi bakoreshaga mu gutunda no kuyungurura umucanga, bakagura n’andi mabuye y’agaciro ku ruhande batabifitiye uruhushya.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko mu ngo za bariya bagabo bombi bahazana umucanga uvanze n’amabuye y’agaciro yiganjemo ayo mu bwoko bwa Gasegereti, bacukura hirya no hino mu birombe bitandukanye, bakagaragaza ko ari uwo kubakisha nyamara bafite abakozi bashinzwe kuwuyungurura, bakanagura n’andi mabuye ku ruhande yibwe mu birombe bacuruza binyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje ati: “Ubwo abapolisi bahageraga bahasanze umwe muri abo bagabo kuko mugenzi we yabashije gutoroka akaba agishakishwa, abakozi 15 bakoreshaga ndetse n’abandi babiri bari babazaniye ibilo 10 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti ngo babagurire, bose uko ari 18 batabwa muri yombi.”

Umwe muri ba nyir’ayo mabuye wafashwe yiyemerera ko uwo mucanga bawuzanaga n’imodoka, babizi neza ko urimo amabuye y’agaciro, bakaba bawukuraga mu birombe biherereye mu turere twa Muhanga, Rulindo na Gakenke.

SP Twajamahoro yongeye kwibutsa abakishora mu bucukuzi, ubucuruzi n’ibindi bikorwa bifitanye isano nabyo badafitiye uruhushya ko batazahabwa agahenge na gato, bazakomeza gufatwa bakagezwa mu butabera ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Gufatwa kwabo kubaye nyuma y’iminsi micye Polisi y’u Rwanda itangije ibikorwa byo guhiga bukware abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane mu birombe bya Rutongo mu Karere ka Rulindo na Musha mu Karere ka Rwamagana, aho ku ikubitiro hafashwe abagera kuri 48 bose hamwe, nyuma yaho gato abandi 9 bagafatirwa mu Karere ka Rulindo.

 

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment