KWIBUKA30:Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamonyi hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 42

 

Ku rwibutso rwa Jenoside rwo mu Karere ka Kamonyi(Mukibuza)  hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 43 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri icyu cyumwelu tariki ya 12 Gicurasi 2024 cyo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe mu 1994, urwo Rwibutso rw′Akarere rusanzwe rushyinguyemo imibiri 47521yavuye mu Mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi.

Iyo mibiri 42 yashyinguwe mu cyubahiro 34 yimuwe mu Murenge wa Rukoma,imibiri 3 yimuwe ni 2 yabonetse mu Murenge wa Rugarika,imibiri 2 yabonetse mu Murenge wa Musambira,Umubiri 1 wabonetse mu Murenge wa Kayumbu,Urwibutso rukaba ruruhukiyemo imibiri 47563.

Umuyobozi w′Akarere ka Kamonyi Dr.Nahayo Sylvere Yashimiye uwo ariwe wese wagize kandi ugikomeje kugira uruhare mu gusura no kwihanganisha Uwarokotse, akamuba hafi, akamufasha mu buryo bwose bwongera ku mwubakamo icyizere cy’ubuzima. yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bw’umutima wo gutanga imbabazi ubu bakaba babanye neza n’ababiciye.yakomeje  avuga ko kuri iyi nshuro ya 30 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hakigaragara abafite ingengabitekerezo ya Jenoside .

Dr.Nahayo Sylvere yashimiye ingabo za PFR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu bwitange bwinshi zari zifite n’umutima w’ubumuntu anashimira Ubuyobozi bukuru bw′igihugu cyacu burangajwe imbere na Perezida wa Repubuw′igiy′u Rwanda.

Umutangabuhamya Rachel Nyinawumuntu yavuze ku nzira y’umusaraba yanyuzemo yiga mu mwaka w′amashuri abanza .Yashimiye Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu, ingabo zatumye barokoka Jenoside, ubu bakaba bageze aheza biyubaka.Yagize ati “Twashibutseho amashami yatanze imbuto; ubu turatanga umuganda ugaragara mu kwiyubakira urwatubyaye.”

Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w′Uburezi Bwana Twagirayezu Gaspard wagarutse ku bukana bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi,Yasabye buri wese kwirinda amacakubiri, abashishikariza no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Buri wese asabwa kugendera kure amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ni uruhare rwa twese mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Minisitiri kandi yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati: ” Muhumure dufite Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buhora buzirikana umutekano n’Iterambere by’abagituye”.Yanabashimiye ubutwari bwabaranze ubwo bangaga guheranwa n’agahinda ahubwo bakarwana urugamba rw’iterambere bubaka u Rwanda.

Minisitiri w′Uburezi Twagirayezu Gaspard yihanganishije abarokotse Jenoside abasaba gutwaza baharanira kubaho neza.Yasabye kandi abaturage guharanira kuba umwe bamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda imvugo n’ibikorwa bibi bisesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ndetse n′abandi bayobozi batandukanye .

0 Comments
Leave a Comment