Kendrick Lamar yageze kurubyiniro ibintu bihindura isura
Kendrick Lamar umuhanzi w’umunyamerika w’icyamamare mu njyana ya rap yakoze ‘performance’ yo ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cya muzika muri BK Arena i Kigali aho yataramiye ibihumbi by’urubyiruko rwitabiriye mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’igice.
Uretse urubyiruko rwinshi rwitabiriye iki gitaramo na Perezida Paul Kagame n’umugore we nabo ntibacikanywe.
Abandi bahanzi nka Bruce Melodie na Ariel Wayz bo mu Rwanda, na Zuchu wo muri Tanzania nabo bashimishije abitabiriye iki gitaramo cyo gitangiza iserukiramuco ryiswe #MoveAfrica ryateguwe na Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe n’umuraperi Kendrick Lamar nawe wasusurukije ibihumbi by’abakunzi ba muzika i Kigali.
President Kagame yashimiye abashinzwe kubungabunga ubuzima yavuze ko ari bwo "mutungo w′agaciro" AHAVUYE ISANAMU,VISIT RWANDA
Insiguro y′isanamu,
President Kagame yashimiye abashinzwe kubungabunga ubuzima yavuze ko ari bwo "mutungo w′agaciro"
Mbere ya Lamar, Perezida Kagame yafashe ijambo muri iki gitaramo cyari gishyushye, avuga ko ubu ari “uburyo bwiza bwo gusoza umwaka…na muzika, n’imbaraga, n’icyizere.
Akomoza ku ntego z’iri serukiramuco, Kagame yagize ati: “Mu gukorana, umugabane wacu urakomera kandi ushobora gukemura byinshi mu bibazo byacu. Twiteguye kwakira Global Citizens buri mwaka hano i Kigali, biciye muri Move Africa”.
Ahagana saa tanu z’ijoro, Kendrick Lamar yazamutse ku rubyiniro ibintu muri BK Arena bijya ku rundi rwego, abafana bari bamutegereje cyane bagaragaza ibyishimo bidasanzwe.
Uyu ni umwe mu baraperi (rappers) bagezweho ku isi muri iki gihe, nibwo bwa mbere yari ataramiye i Kigali, kandi ni imbonekarimwe muri Africa.
Kendrick n′abafana be bajyanaga mu kuririmba nyinshi mu ndirimbo zeAHAVUYE ISANAMU,VISIT RWANDA
Insiguro y′isanamu,
Kendrick n′abafana be bajyanaga mu kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze
0 Comments