Rwamagana:Umugabo yishe nyina umubyara
Mu karere ka Rwamagana , umurenge wa Muyumbu, mu kagari ka Bujyujyu, haravugwa inkuru y’umubyeyi witwa MUKANKWAYA Angelina wapfuye yishwe n’umuhungu we yibyariye.
Aya makuru yamenyekanye kuwa 19/6/2023 , aho umugabo witwa Twiringiyimana Better, Yishe nyina umubyara amukubise umuhini mu mutwe.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu, bwana Bonny Bahati yagize ati:”Nibyo koko? umugabo witwa Twiringiyimana ejo yishe nyina umubyara , yari yasinze ataha iwe mu rugo ,atangira gushwana n’umugore we, umugore we , abonye bikomeye ahungira Kwa Nyirabukwe, nibwo uyu Twiringiyimana yamukurikiyeyo kubera yari yasinze asanga nyina ari hanze abatuza umuhini aramuhuragura na Se aje Bose arabakubita abagira intere”.
Gitifu yakomeje avuga ko , Batabaye batwara uyu mubyeyi Kwa muganga ,kubera uburyo yakomeretse yapfuye ahageze.
Amakuru agera ku ijarinews , nuko uyu musore yari ashoje igufungo cy’imyaka itatu, aho yafungiwe gukoresha ibiyobyabwenge (Urumogi).
Ubu yongeye gutabwa muri yombi ashyikirizwa RIB ngo hatangire iperereza akurikiranwe n’ubutabera .
Gitifu yasoje asaba abaturage, kutihanira mu gihe bagize amakimbirane ko bajya begera ubuyobozi, asaba n’abaturage kujya babamenyesha Ingo baziho amakimbirane.
0 Comments