Minubumwe yahawe inshingano z′umuco zabarizwaga muri Minisiteri w′Umuco n′Urubyiruko
Minisiteri y′Ubumwe bw′Abanyarwanda n′Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), yahawe inshingano z’Umuco zari ziri muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [Ubu ni Minisiteri y’Urubyiruko].
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Hon. Rosemary Mbabazi na Minisitiri mushya w’Urubyiruko Hon. Dr Utumatwishima Abdallah.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Minisiteri y’Urubyiruko, bavugamo ko kandi Hon. Mbabazi yashyikirije ‘Dr. Bizimana Jean Damascene uyobora Minisiteri y′Ubumwe bw′Abanyarwanda n′Inshingano Mboneragihugu inshingano z’Umuco.’
Kuwa Kane tariki 30 Werurwe 2023, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri mushya w′Urubyiruko.
Yamwibukije ko afite inshingano ziremereye kandi akwiye kubakira kubigezweho ndetse n′uburere ′batwigisha′, mu rwego rwo gutegura urubyiruko rw′ejo hazaza n′uyu munsi.
Umukuru w′Igihugu, yavuze ko yizeye ko Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yumva neza inshingano zimutegereje ′kandi yumva n′inshingano yo kuyobora, gufasha Igihugu kuyobora urubyiruko mu buryo bundi nabwo bukwiye kumvikana ko burimo inshingano ziremereye cyane′.
Kagame yavuze ko urubyiruko ari ho ′hazaza h′ejo ha buri gihugu′, ndetse n′abantu abo ari bo bose. Avuga ko hatarebwa ejo hazaza gusa, ′tureba n′uyu munsi′.
Yavuze ko urubyiruko rukenerwa ′mu gihe kiri imbere kurushaho′, ari nayo mpamvu bisaba kubategura binyuze mu burere. Akomeza ati "Iyo ufite abantu bato, iyo ufite abana kugira ngo bakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n′uburere wabahaye, uburere butandukanye."
“Uburere bw′imico; imyifatire, ubushobozi, niho havamo amashuri, niho havamo kugira ubuzima bwiza, uba umwubaka ngo agire muri we gushobora ariko noneho bishingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe mu bantu aho ari ho hose."
Umukuru w′Igihugu yasabye Minisitiri w′Urubyiruko Utumatwishima kuzuza inshingano ze, ashingiye ku bishya bigezweho ndetse n′ibiri mu burere.
Ati "Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho, ariko mutibagiwe iby′uburere butwigisha."
0 Comments