Nyagatare/Matimba:Abagiha akato abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ni abafite ubumenyi bucye
bamwe Mu Bafite Ubwandu Bwa Virus Itera Sida Baravuga Ko Bagihura N’ibibazo Byo Guhabwa Akato Mu Miryango Cyangwa Aho Biga Bagacibwa Intege Ko Ntacyo Bakwigezaho N’ibindi. Ikigo Cy’igihugu Gishinzwe Ubuzima, Rbc, Kivuga Ko Abantu Bakibaha Akato Ari Abafite Imyumvire Mike Ku Buryo Sida Yandura.
mu Gihe Isi Ikomeje Guhangana No Kurwanya Virus Itera Sida, Bamwe Mu Bafite Ubwandu Bw’iyi Virus Baracyahura N’ibibazo Byo Guhabwa Akato.ibi Kandi Biganisha Ku Mibare Igaragaza Ko Mu Rwanda Abakiri Urubyiruko Aribo Bugarijwe N’ubwandu Bushya, Aho 3% By’abafite Ubwandu Bwa Virusi Itera Sida Bari Hagati Y’imyaka Hagati 15-49.
bamwe Mu Rubyiruko Bafite Ubwandu Bavuga Ko Nubwo Guhabwa Akato Bigenda Bigabanuka Ariko Bagahabwa Mu Buryo Butandukanye.
umukobwa Umwe Yagize Ati: “ndabyibuka Kuko Njyewe Nagiriwe Akato Karenze, Cyane Cyane Aho Nigaga. Bamwe Na Bamwe Babona Nsurwa Cyane N’amakuru Agenda Ahwihwiswa Ko Navukanye Ubwandu, Bigenda Bikururuka Nyine Kugeza Aho Mba Nk’icyapa. Ariko Abana Bitewe N’ababyeyi Babo Babashyiragamo Imyumvire Mibi Bakampa Akato, Bakanga Ko Nicarana Nabo Mu Ishuli, Bakanga Ko Dusangira...mbese Buri Kimwe Cyose Ugasanga Ndi Njyenyine.”
undi Ati: “ Hari Akato Kagaragara Harimo Ubugome Hari N’abandi Baguha Akato Ariko Batabizi. Njyewe Rero Bampaye Akato Ariko Batabizi! Barikunsha Intege Mubyo Nkora Byose, Bari Kuvuga Ngo Reka Twifatire Iki Cyana Bitagira Icyo Byangiza Cyangwa Se Ntabwo Kibashije...ni Muri Ubwo Buryo Nabayemo.”
mu Gihe Aba Bose Bagaragaza Ko Abafite Ubwandu Bwa Virusi Itera Sida Bagihabwa Akato, Strive Foundation Rwanda, Ivuga Ko Abagiha Akato Abanduye Ari Abafite Imyumvire Mike Ku Buryo Yandura.
gusa Imibare Igaragaza Ko Abahabwa Akato Bagabanutse Ugereranije Na Cyera, Nk’uko Bitangazwa Na Mushayija Geofrey; Ukora Mu Muryango Nyarwanda Strive Foundation Rwanda Ukorana Na Rbc
yagize Ati: “iyo Umuntu Atanze Akato Ku Muntu Ufite Virus Itera Sida Ni Uko Aba Afite Ubumenyi Buke Kuri Virus Itera Sida, Uburyo Yandura, Uburyo Yirindwa. Ibyo Rero No Mu Nzitizi Dufite Ni Uko Ubumenyi Haba Mu Rubyiruko N’abantu Bamwe Na Bamwe Budahagije Kuri Virus Itera Sida.”
“icyo Dukora Ni Ukongera Ubumenyi Mu Bukangurambaga Butandukanye Dufatanyije Namwe Abanyamakuru Na Rbc Kugira Ngo Abantu Bamenye Virusi Itera Sida Ni Iki? Yandura Ite? Iyo Umaze Kubimenya Ni Nabwo Umenya Ko Ako Kato Kadakwiye.”
“kandi Iyo Urebye No Mu Mibare Tuba Dufite, Urebye Akato Abantu Banduye Bakorerwaga Ukagereranya N’uyu Munsi Biratandukanye Cyane, Harimo Impinduka Kuko Ubu Dufite Umuntu Ufite Virus Ushobora Kujya Ku Mugaragaro Akabyemera Ariko Ibyo Kera Ntibyabagaho.”
mu Rwanda, Habarirwa Abantu 219000 Banduye Virusi Itera Sida, 97% Muri Bo Bafata Imiti Igabanya Ubukana Bwa Virusi Itera Sida, Kandi Abagera Kuri 90% Imiti Ibagirira Akamaro Mu Kugabanya Ubukana Bwa Virusi Itera Sida.
0 Comments