Uganda:Janet Museveni yanduye covid-19
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yatangaje ko umugore we, Janet Museveni, bamusanganye Covid-19 nyuma yo kumva atameze neza ku munsi wa Noheli.
Perezida Museveni, yavuze ko ubwo umuryango we wari umaze gusangira ifunguro rya Saa Sita, Janet Museveni, yatangiye kumva akaratwa mu muhogo, bahita bakora isuzuma ry’ibanze rya Covid-19, ariko ibisubizo bigaragaza ko ntayo arwaye.
Museveni yakomeje avuga ko bafashe ibindi bipimo byoherezwa ku bitaro i Mbarara, kugira ngo bakore isuzuma ryimbitse, ibisubizo biza bigaragaza ko yanduye Covid-19.
Yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023, umugore we yabyutse yacitse intege, yumva umutwe umurya akiri no gukaratwa mu muhogo aho yavuze ko “byabaye ngombwa ko njye ubwanjye nifatira ibipimo kugira ngo tumenye uko dutwara ikibazo, mu gicamunsi ibisubizo bigaragaza ko ari muzima.”
Yagize ati “Byabaye ngombwa ko tumushyira mu kato mu yindi nzu iri muri Rwakitura maze nkomeza izindi gahunda twari twateguye ariko zitari izo nari gukorana na we [umugore we].”
Perezida Museveni yavuze ko kumererwa nabi k’umugore we byatumye hari gahunda nyinshi bari gukorana zakomwe mu nkokora n’ubwo burwayi bityo biba ngombwa ko zisubikwa.
Mu butumwa bwe yasoje avuga ko “Igitangaje ni ukuntu njye ntigeze nandura kandi maranye nawe iyi minsi yose, dusangira icyumba n’imodoka.”
Perezida Museveni yavuze ko aribwo bwa mbere umugore we, Janet Museveni, arwaye Covid-19, ndetse avuga ko ari kumererwa neza.
0 Comments