Clara Kamanzi yagizwe Umuyobozi mukuru wa NBA Africa
clare Akamanzi Wahoze Ari Umuyobozi Mukuru W’urwego Rw’igihugu Rw’iterambere (rdb), Yagizwe Umuyobozi Mukuru Wa Nba Africa, Ikigo Cya Shampiyona Ya Amerika Muri Basketball, Gifite Inshingano Zo Kuzamura Impano Muri Uyu Mukino Ku Mugabane Wa Afurika.
amakuru Yashyizwe Hanze Na Nba Africa Avuga Ko Clare Akamanzi Azatangira Izi Nshingano Nshya Ku Wa 23 Mutarama Mu 2024.
clare Akamanzi Yabaye Umuyobozi Mukuru W’urwego Rw’igihugu Rw’iterambere Kuva Muri Gashyantare 2017 Kugeza Ku Wa 27 Nzeri 2023, Aho Yasimbuwe Na Francis Gatare Kuri Uwo Mwanya.
mu Gihe Clare Akamanzi Yari Yarasimbuye Francis Gatare Mu 2017 Ku Buyobozi Bwa Rdb. Kuva Ubwo Gatare Yahise Agirwa Umuyobozi Mukuru W’ikigo Cy’igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli Na Gaz, Umwanya Yavuyeho Muri Kanama 2021, Asimbuwe Na Ambasaderi Yamina Karitanyi.
icyo Gihe Yahise Ahabwa Inshingano Zo Kuba Umujyanama Wa Perezida Wa Repubulika Mu By’ubukungu.
0 Comments