Umushyikirano:Perezida Paul Kagame yakebuye abayobozi bahora mu makosa amwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko basangiye icyerekezo kimwe cyo guharanira kuba abo bashaka kuba bo nta wundi ubibagize kuko ibitanzwe n’abandi bitaramba.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kubaho Abanyarwanda biberaho uko biboneye kuko bafite ibibazo by’umwihariko birimo kuba batuye mu gahugu gato kandi gafite n’ubukungu buke.

Yavuze ko kuba muri iyo mibereho bitavuze ko Abanyarwanda ari bato karetse ari bo bashatse kubyigira.

Yagize ati”Wigize umuntu uzajya uhora asabiriza uzajya usabiriza, niwigira ikigoryi uzaba ikigoryi. Ariko njye ibyo mvuga n’abo mbwira, nari nzi ko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka, nk’uko no mu myaka 30 ishize byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu nk’uko twavuye ikuzimu tukongera tukaba abantu.”

Perezida Kagame yashimangiye ko kuva ikuzimu ikuzimu ukaba umuntu bidapfa kwizana kandi ko ntawe ushobora kubiha undi.

Yagize ati”Biva mu byo ukora, mu byo ushaka, uko wumva, uko witwara. Rero iyi nama y’Umushyikirano ibaye iya kenshi tumaze kugira, twumva ari ukwisuzuma, turebe dushakishe ibiri mu bushobozi bwacu twakora kugira ngo dukomeze tuve ikuzimu tujye ibuntu twihaye twigejejeho.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda guteta, ahubwo bagahitamo guharanira kuba ibyo abo bari bo kuko biri no muri kamere yabo.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko aho abandi bakora amasaha abiri bakajya kwiryamira, bo bakwiye gukora amasaha 10, aho abandi bagenda umunsi wose Abanyarwanda bakahagenda amasaha amasaha make kugira ngo babone uko bajya gukora ibindi.

Ati”Ibi mvuga ni ko u Rwanda ruteye, si jye warugize uko ruteye ariko turarufite uko ruteye, tugomba kurutwara nk’uko ruteye ibyo rudusaba ni byo dukwiye kuba turuha.”

Perezida Kagame yasabye abakozi bakorera Abanyarwanda kwirinda guhora basubira mu makosa amwe kuko biba bigaragaza ko birengagiza imiterere y’u Rwanda n’ubushake bw’Abanyarwanda wo guharanira kuba abo bifuza kuba bo.

Yakebuye abayobozi banga gufata inshingano ahubwo buri gihe bagahora bagereka amakosa yabo ku bandi, abibutsa ko ikiremwamuntu gikosa ahubwo guhora usubira mu ikosa rimwe ari cyo kibazo gikomeye.

Perezida Kagame yavuze ko akenshi iyo abayobozi basubira mu ikosa rimwe, akenshi biba bisobanuye ko umuyobozi yirengagije inyungu rusange akita ku nyungu ze ku giti cye, zirimo ruswa n’ibindi.

Yagize ati”Ibyo na byo bikwiye kugira aho bigarukira, na byo ntibyahoraho ngo abantu bahore mu gusobanura ibyo abantu batujuje kubera ko batekereje inyungu zabo kuruta inyungu z’Igihugu.”

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ifite site zitandukanye mu Rwanda zirimo site ya Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba, Burera mu ntara y’Amajyaruguru na Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, mu gihe hari na site yo hanze y’u Rwanda iri mu gihugu cya Polonye.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19, byitezweho ko iza gusuzuma aho imyanzuro 13 yafashwe mu nama y’Umushyikirano iheruka igeze ishyirwa mu bikorwa.

 

  

 

 

0 Comments
Leave a Comment