Rwamagana:Mu Murenge wa Mwulire PSF yoroje inka umuryango wacitse kwicumu

.

Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu Murenge wa Mwulire , boroje inka umuryango wa Mutangana Saïdi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyo koroza bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Rwamagana ,Umurenge wa Mwulire n′igikorwa ngaruka mwaka ,gikorwa mugihe cy′iminsi 100 yo Kwibuka.Mutangana Saïdi n′umufasha we Nyiramana Angelique mubyishimo byinshi bavuga ko muri rusange ubuzima bwabo bwari bumeze nabi kubera kutagira amatungo yo kororora kandi barahoze ari abatunzi, akaba avuga ko inka yahawe igiye kumufasha guhangana n’imirire mibi kandi akiteza imbere.

Mutangana Yagize ati “Ubu tugiye kubona agafumbire umurima wanjye were, nkame mbone amata abana banywe kuko nari mfite abana bane bose nkamishiriza hanze. Ndashimira abaduhaye inka kuko igiye kunteza imbere nkanashimira Perezida Paul Kagame udahwema kutwitaho.

Perezida wa PSF wo mu Murenge wa Mwulire Joel Mutsindashyaka , avuga ko buri mwaka PSF izajya ihitamo umuturage umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikamworoza Inka .

Agira ati “Turicara tukabiganiraho kugira ngo dufashe abarokotse Jenoside batishoboye kuko baradukeneye. Turifuza ko buri mwaka twajya dufata abakeneye ubu bufasha kurusha abandi tukabaha inka bakarushaho kwiteza imbere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w′Umurenge wa Mwulire Bwana Zamu Daniel yashimiye PSF kuba ihaye Inka umuturage nkuko n′umurenge wari wahize kuzaha Inka abaturage 50 ubu bakaba bamaze guha abaturage Inka 49,bakaba bashigaje gutanga Indi Inka imwe umuhigo ukagera 100%.

Agira ati:" kuremera abarokotse Jenoside bijyana no gukomeza guhangana n’abahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, agasaba abikorera gukomeza kugira umutima wo kubaka Igihugu ntawe usigaye inyuma."

Yakomeje anasaba uwahawe Inka kuyifata neza nawe akazitura abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ndetse n′inzego z′umutekano zakomereje mu kagari ka Bushenyi mukwifatanya n′abaturage mu Nteko rusange iba buri wa Kabiri .

Bashishikarije abaturage gutanga Mutuweli kugirango batazongera kuba abanyuma ndetse banasabye abaturage kwibungabungira umutekano bahereye mu Isibo bakanatangira amakuru kugihe.

 

 

 

Mutangana Saïdi wahawe Inka na PSF
Mutangana Saïdi wahawe Inka na PSF
Angelique yishimiye Inka yahawe
Angelique yishimiye Inka yahawe
Perezida wa PSF mu Murenge wa Mwulire Joel
Perezida wa PSF mu Murenge wa Mwulire Joel
Inka yahawe Mutangana
Inka yahawe Mutangana
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mwulire yakoranye iInteko rusange n'abaturage ba Bushenyi
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mwulire yakoranye iInteko rusange n'abaturage ba Bushenyi
Bashishikarijwe gutanga mutuweli
Bashishikarijwe gutanga mutuweli
Umutekano uhera mu Isibo
Umutekano uhera mu Isibo
Abaturage basabwe gutangira amakuru kugihe
Abaturage basabwe gutangira amakuru kugihe
0 Comments
Leave a Comment