Kamonyi:Hafashwe abantu bane bakwirakwiza amafaranga y′amiganano

Mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba n’aka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, yafashe abantu bane bageragezaga gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda y’amiganano agera ku bihumbi 21.

Mu bafashwe harimo abasore batatu; uw’imyaka 22, uwa 24 n’uw’imyaka 28 y’amavuko bafatiwe mu mudugudu wa Kibirizi akagari ka Mbare mu murenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare, bari bafite ibihumbi 16Frw y’amiganano n’undi musore w’imyaka 28 wafatanywe ibihumbi 5000Frw mu kagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakozwe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.

Yagize ati”Polisi yahawe amakuru avuga ko hari abasore batatu bari mu gasanteri k’ubucuruzi ka Mbare, baguze ipaki y’itabi bishyura amafaranga y’amiganano kandi ko bicyekwa ko bafite n’andi. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, abapolisi bahageze basanga umwe muri bo afite inote imwe ya bitanu, undi afite iya bibiri mu gihe uwa gatatu yari afite inoti 9 z’igihumbi batabwa muri yombi”.

Bakimara gufatwa bavuze ko bayahawe n’umugabo wo mu Mujyi wa Nyagatare batagaragariza imyirondoro, ngo bagende bayaguremo ibintu bazagabane kuyo babagaruriye, kuri ubu ugikomeje gushakishwa ngo na we ashyikirizwe ubutabera.

Ni mu gihe kuri uwo munsi mu murenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi hafatiwe undi musore wari wishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu y’amiganano nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; SP Emmanuel Habiyaremye.

Ati”Nyuma yo kwakira amakuru ko hari umusore wari ugiye kugura lisansi yo gushyira muri moto yari atwaye wishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi bitanu, yahise afatwa ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe mu mategeko”.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe byatumye abacyekwaho icyaha bafatwa vuba, aburira abakomeje kwishora mu gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, abasaba kuba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y’amiganano, uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

Abo bafashwe nyuma y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu Karere ka Gasabo naho hafatiwe umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 100 yageragezaga gukwirakwiza mu baturage.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment