BasiGo yazanye izindi Busi ebyiri zikoresha amashanyarazi
Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2024 BasiGo yamuritse ku mugaragaro bisi ebyiri zije ziyongera ku zindi bisi ebyiri zikoresha amashanyarazi zimaze amezi abiri zikorera muri Kigali. Ubuyobozi bw’ikigo BasiGo bukaba bwatangaje gahunda bufite yo gushyira mu muhanda bisi 200 mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Umuyobozi ukuriye ibikorwa bya Tap& Go mu Rwanda Johns Kizihira, avuga ko mu mezi 18 BasiGo izashyira mu muhanda imodoka 200 zikoresha umuriro w’amashanyarazi zizafasha mu kurinda ibyuka bihumanya ikirere.
Yagize ati: “Hari bisi 92 dushaka kuzatumiza mu kwezi kwa Kane ku buryo uyu mwaka wajya kurangira nibura izindi 100 ziyongereye mu muhanda. Gahunda iracyari yayindi y’uko twashyira mu muhanda imodoka 200 z’umuriro mu mezi 18 uhereye mu kwa Mbere k′uyu mwaka. Ibyiza byazo ni byinshi kandi nta myotsi mibi duhumeka.”
Umukozi wugirije ushinzwe gucunga ububiko muri BasiGO, Bambanze Fidelite avuga ko izi bisi zikoresha amashanyarazi zimaze gutanga umusanzu mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere n’abagenzi bazigendamo bakaba babyishimira.
Yagize ati: “Umusanzu urahari uremereye cyane kubera ko usanga ibyuka bihumanya ikirere byaragabanutse cyane dufite ingero. Ikindi abantu barazikunze n’abagenzi bagenda babitubwira, bifuza ko zaza ari nyinshi byihuse.”
Ku rundi ruhande, nyuma y’uko BasiGo na AC Mobility byasinyanye amasezerano yo gutangirana na sosiyete zitanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, zirimo Kigali Bus Service na Royal Express, bamwe mu bamaze guhabwa bisi zikoresha amashanyarazi bemeza kandi bakishimira ko zigabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Royal Express, Winner Nilla, yashimiye BASI GO kuba yabahaye iyi bisi nini ikoresha amashanyarazi, ndetse anizeza ko bagiye kuyikoresha batanga umusanzu ukomeye mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Umuyobozi Mukuru wa Sosete ya KBS, Charles Ngarambe, avuga ko bisi zikoresha ingufu z’mashanyarazi ari nziza ugireranije n’izindi modoka bari basanzwe bafite
Yagize ati: “Mbere na mbere reka dushimire BASI GO yaduhaye amahirwe yo kugira ngo tumenye ko izi bisi zikora, twari twabonye imwe ubu baduhaye n’iya kabiri tugiye gukomeza kureba inyungu, ariko icyo nababwira ni uko mu mezi abiri tumaranye twabonye ari bisi nziza.”
U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri kibaye isoko rya BasiGo nyuma ya Kenya nk’Igihugu kimaze kumenyera gukoresha izo bisi .
0 Comments