Nyamagabe:Gahunda ya School feeding yazanye impinduka nziza mu kurwanya igwingira n′imirire mibi
taliki 9 Ugushyingo 2024,mu Karere Ka Nyamagabe Hakomerejwe Ubukangurambaga Ku Nshuro Ya 6 Bugamije Guhugura Abagira Uruhare Mu Kugaburira Abana Ku Ishuri Hagamijwe Kubahugura Ku Iyubahirizwa Ry′amabwiriza Y′ubuziranenge Bw′ibiribwa Bihabwa Abana Ku Mashuri No Kurwanya Igwingira Bahabwa Iryo Yuzuye.
umuyobozi W′akarere Ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Y′abaturage Uwamariya Agnes Yavuze Ko Kwita Ku Buziranenge Bw′ibiribwa Bigaburirwa Abana Ku Ishuri Bari Kubifatanya N′imirire Iboneye. Ku Bufatanye N′ababyeyi, Ku Bigo By′amashuri Byose Mu Karere Ka Nyamagabe Ko Batangiye Guhinga Ibihumyo Ndetse N′imboga Bagaburira Abana Ku Ishuri.
yagize Ati:". "twashyize Imbaraga Mu Gukorana N′inzego Zose Kugira Ngo Abanyeshuri Bahabwe Igaburo Ryujuje Ubuziranenge. Twita Kandi Ku Isuku No Kureba Ko Intungamubiri Zikenewe Ziboneka Mu Igaburo Rihabwa Abana".
umukozi Wa Rsb Naivasha Hakizimana Bella Yavuze Ko Iyo Umunyeshuri Ahawe Ifunguro Ritujuje Ubuziranenge, Bigira Ingaruka Ku Mikurire Ye N′imitekerereze. Ni Inshingano Zacu Kunoza Uruhererekane Rw′ibiribwa, Kuva Ku Murima Kugera Ku Isahani Y′umunyeshuri.
yagize Ati:"kuri Buri Ntambwe Yose Kwita Ku Buziranenge Bw′ibiribwa Ni Ngombwa. Kuba Byahingwa Neza, Umusaruro Ukabikwa Neza, Ukazangirika Utunganywa Cg Mu Kuwugemura Ukanyagirwa, Cyangwa Se Ukabikwa Nabi Ku Ishuri Bihindura Imfabusa Imbaraga Zose Zakoreshejwe Mbere"
yasoje Avuga Ko Bakomeje Kuganira N′ababigiramo Uruhare Bose Bahurijwe Hamwe Kugira Ngo Bifashishe Amabwiriza Y′ubuziranenge Bafatanya Kuziba Icyuho Kigaragara.
uwayezu Prosper Umuyobozi Wa G.s Gikongoro Avuga Ko Gahunda Ya School Feeding Yazanye Impinduka Nziza Kuko Yanarwanyije Igwingira N′imirire Mibi Mu Banyeshuri Kuko Unarebye Uko Abana Basa Uyu Munsi Urebeye Inyuma Bitandukanye Na Mbere.
ati:"iyi Gahunda Ya School Feeding Itarajyaho Wasangaga Abana Amasaha Yo Kwiga Ya Nyuma Ya Saa Sita Biga Basinzira Kubera Inzara Kuko Harabazaga Kwiga Batabashije Kubona Icyo Kurya ,ubu Rero Tugerageza Kubategurira Ifunguro Ryuzuye Tubatekera Imboga Twihingiye Ndetse N′ibihumyo."
yasoje Ashimira Leta Kubera Iyi Gahunda Yo Kugaburira Abana Ku Ishuri Kuko Yatanze Umusaruro Ugaragarira Buri Wese.
kuri Gs Gikongoro Bafite Abana 2.069 Kandi Bose Bafata Ifunguro Rya Saa Sita Ku Ishuri.
mu Karere Ka Nyamagabe Barwanyije Igwingira Mu Bana ,bava Kuri 26,4% Bakaba Bageze Kuri 19% Bari Gushyiramo Imbaraga Ngo Bagere Kuri 15%.
rsb Ifatanyije Na Minisiteri Y′ubucuruzi N′inganda (minicom) Iri Mu Bukangurambaga Ku Kunoza Ubuziranenge Bw′ibiribwa Bigaburirwa Abanyeshuri Mu Turere 11.
0 Comments