Abatuye mu mazu yaho bita kwa Dubai bagiye kwimurwa bubi na bwiza
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abatuye mu mudugudu w’i Kinyinya mu Karere ka Gasabo uzwi nko ’Kwa Dubai’, kuhimuka, nyuma y’uko bigaragaye ko inzu babamo zubakishijwe ibikoresho bidakomeye, ku buryo zimwe zatangiye guhirima.
Ni umudugudu Perezida Paul Kagame aheruka kuvugaho, ko habayeho uburangare bw’abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera. Ni umudugudu wiswe Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Mudugudu w’Urukumbuzi, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Wubatswe n’umushoramari Nsabimana Jean benshi bazi nka ’Dubai’ wazanye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zo guturamo. Yatangiye kubaka izi nzu mu 2013, aho icyiciro cya mbere cyuzuye mu 2015.
Izi nzu uko ari 114 baziguze nk’abagura amasuka ku buryo hafi ya zose zahise zigurwa, ndetse izindi zibona abazikodesha. Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw, amafaranga bahamya ko yari make cyane, mbere yo kumenya ko zisondetse.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko bakimara kubona icyo kibazo bihutiye gukora ubugenzuzi, kugira ngo abaturage batabarwe hakiri kare ndetse hatangwe umurongo kuri iki kibazo.
Yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zibifite mu nshingano bwagaragaje ko inzu 54 arizo zigomba gusanwa mu nzu zitageretse, gusa ngo ikibazo gikomeye kiri mu nzu zigeretse.
Abahanga mu by’ubwubatsi bagaragaje ko harimo ibibazo birimo aho inzu ihagaze, igisenge ndetse no kuba Umudugudu wose ufite ikibazo cyo kuyobora amazi aho atakagombye kujya.
Muri rusange abatuye muri izo nzu zigeretse ni imiryango 18 ikodesha n’imiryango itanu ituyemo ari nabo ba nyir’inzu, hakaba hari n’indi miryango ine yamaze kuvamo.
Rubingisa ati “Twari twaganiriye n’abaturage bahatuye kugira ngo turebe uburyo ibyavuye muri ubwo bugenzuzi byashyirwa mu bikorwa. Icya mbere ni uko tugomba kwihutira kurengera ubuzima bw’abaturage kubera ko byagaragajwe n’ubwo bugenzuzi.”
“Uwakodeshaga akareba ahandi yimukira, akaba yagira ahandi ajya gutura kugira ngo inzu zikosoke. Nka Leta ireberera abaturage twafashe ingamba z’uko twabafasha kwimuka, iyo miryango tukayishakira aho yaba icumbitse ku kiguzi cyacu mu gihe cy’ukwezi kumwe, kugira ngo babe bisuganya barebe ukundi babigenza.”
Rubingisa avuga ko mu biganiro bagiranye n’abaturage byagaragaye ko hari bamwe mu baguze izi nzu mu mwenda wa banki, ku buryo batararangiza kwishyura.
Kuri abo, ngo hagiye kubaho ibiganiro n’amabanki ku buryo hashobora kubaho kwigiza inyuma igihe cyo kwishyura izo nguzanyo.
Abenshi muri aba ngo ni abahafite inzu ariko batazibamo ahubwo bazikodesha, ndetse ubwo bukode ari nabwo bari basanzwe baheraho bishyura banki.
Umujyi wa Kigali watangaje kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo uwaba yaragize uruhare muri aya makosa yakozwe, abe yabibazwa, ariko bigakorwa abaturage bamaze guhungishwa ako kaga gashobora kubagwira.
Meya Rubingisa ati “Ubundi raporo igaragaza ibyagenze nabi ariko n’izindi nzego zibishinzwe zirimo gukurikirana kugira ngo habeho kubaza uwateje icyo kibazo n’ubwo burangare uwaburangayemo nawe yabibazwa.”
Meya Rubingisa yavuze ko ku ba muri izi nzu baraziguze bazavugurura, ariko ikiguzi kikishyurwa n’umushoramari wubatse izi nzu.
Ati “Uzishyura icyo kiguzi ni uwubatse ayo mazu atujuje ubuziranenge no kubazwa icyagenze nabi, turi mu gihugu gishyira imbere kubazwa inshingano no kubazwa ibitagenze neza.”
Mu ntangiro za Werurwe 2023, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amashusho agaragaza umubyeyi wavugaga ko yaguze inzu muri uyu mudugudu, ariko akaba yarapfunyikiwe amazi.
Hari aho agira ati “Murebe ukuntu batwubakiye, inzu ituguyeho. Uwo haruguru aguye ku wo hepfo. Ubu se iyo abana baba baryamye mu nzu biba bibaye bite? Ni gute umuntu yubaka, akubaka ibintu nk’ibi? Murebe ni ibitaka gusa, nta sima irimo.”
Nyuma y’iminsi mike aya mashusho y’uwo mubyeyi agaragaye ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yahise agira icyo avuga kuri uyu mudugudu.
Yagaragaje ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abayobozi batabwira abantu bari mu makosa, hari ubwo baba babifitemo inyungu cyangwa se batinya uwo bagiye kubibwira.
Yakomeje ati “Ibintu mukora, umuntu akora ikibi mukagiherekeza. Umuntu witwa Dubai, akabakorana ibyo mukajyaho mukabura umubwira ngo we? Umuntu akaza akabakorana ibibica cyangwa ibyica abanyu!”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abayobozi bakomeje kumuhishira [Dubai] bakwiye kureka inshingano bafite, ahubwo bagahitamo guhabwa akazi na we.
Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu bagaragaza ko bajya kugura izi nzu bari bafite impungenge z’ubuziranenge bwazo, ariko ntibatinya kuzigura kuko zaguraga make.
Hari umwe wagize ati “Nkanjye iyi nzu nayiguze miliyoni 25Frw, hari n’abo nzi bagiye bazigura kuri miliyoni 17 Frw. Ayo mafaranga ntabwo agura inzu ubundi ni ay’ikibanza.”
Ikiganiro n′abanyamakuru cyasojwe n′ubundi ubona abanyamakuru bagifite ibibazo bashakaga kubaza ariko baniganywa ijambo,hari nibyabajijwe bitigeze bisubizwa kandi hari nibyabajijwe byasubizwaga muburyo bwo kwikiza.
0 Comments