Rwamagana:Abafite ubumuga barashimira Leta y′u Rwanda ko idahwema kubateza imbere
Tariki 03 Ukuboza buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, bityo kuri iki Cyumweru na bwo u Rwanda rwawizihije rwishimira ibyagezweho mu kubaka sosiyete itagira n’umwe iheza inyuma.
Mu karere ka Rwamagana wizihirijwe mu Murenge wa Nyakariro.
Witabiriwe na Perezida w′Inama Njyanama y′Akarere Kamugisha Patrick , Mayor Mbonyumuvunyi Radjab ,n′abandi bajyanama bifatanyije n′abaturage ba Nyakariro kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w′abantu bafite ubumuga, ufite insanganyamatsiko: "Dufatanye n′abantu bafite ubumuga, Tugere ku ntego z′iterambere rirambye".
Nkikabahizi J. Bosco akaba ariwe uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Rwamagana muri Njyanama yagize ati :"Kuri ubu mu Karere amatsinda y′abantu bafite ubumuga agera kuri 72 amaze guterwa inkunga kandi afite ibikorwa bifatika,abana bafite ubumuga bari mu mashuri atanga uburezi budaheza, ibibuga byo gukiniraho nabyo birahari nikimenyimenyi Rwamagana iri ku Isonga mu gutwara ibikombe ."
Yaboneraho gusaba abaturage gukumira ibibazo bishobora gutera ubumuga kandi ntibahe akato ababufite.
Uwimana Jeanne avuga ko abantu bafite ubumuga bishimira ko Leta yemeje politiki y’abantu bafite ubumuga.bakaba byose babikesha umukuru w′igihugu udahwema kubafasha .
Yagize ati": Uwavuga ibyiza umukuru w′igihugu Paul Kagame yadukoreye ni byinshi ,nkaba mushimira kunkunga atugenera kuko zidufasha kwiteza imbere tukabasha gutunga imiryango yacu."
Yakomeje anasaba leta ko yaborohereza muburyo bw′imyigire ndetse no kwivuza .
Umuyobozi w′Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko hari intambwe imaze guterwa cyane cyane mu kudaheza abantu bafite ubumuga ndetse no kubashakira uburyo bwo kwinjira neza muri sosiyete kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.hakaba hari abakora ubukorikori ,abakora ububaji,abadoda ndetse n′aborozi b′amatungo,abafite ubumuga bafite uruhare runini muguteza imbere igihugu cyacu.
Yagize ati: “ Mu ngamba zafashwe ni ukutagira Umunyarwanda n’umwe uhezwa mu buzima bw’igihugu harimo n’abantu bafite ubumuga,Uyu munsi dufite uburezi budaheza bubafasha ku buryo bwose bushoboka abana bose kugira ngo bagere ku ishuri ndetse banabashe kubaho . Abafite Ubumuga ndabashimira ubushobozi bakomeje kugaragaraza biteza imbere."
Yakomeje avuga kubashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kubafite ubumuga , avuga ko polisiy′u Rwanda yatangajeko igihe itegeko rizahindurirwa izabakoresha ibizamini nk′abandi bose.
Uyu munsi mu Karere ka Rwamagana bamwe mubantu bafite ubumuga bahawe Imbago28,Matora7 na Pampers30.
0 Comments