TIN ibihumbi 123 RRA yarazisinzirije

Uko iminsi yagiye itambuka,byagiye bivugwa kenshi ko hari bamwe mu bandikisha ubucuruzi bwabo bagahabwa nimero iranga usora(TIN:Tax Identification Number) zo gusoreraho,ariko bakaba bahomba cyangwa bagahagarika gukora, ntibanajye gufungisha ubucuruzi bwabo mu Kigo cy’Imisoro n’Amhoro cy’u Rwanda(RRA),bitewe no kutabimenye cyangwa se bikanaterwa no kubura icyo bishyura imisoro.

Ibi byashoboraga kubaho bahombye cyangwa se bahagaritse ubucuruzi bwabo umusoro bagezemo batarayitanga kuko utajyaga gufungisha TIN utaramaramo ibirarane byose.

Ibi byakururaga ibihano biremereye rero kuko gutinda gufungisha TIN yawe bitabuzaga imisoro gukomeza kwibara n’ubwo wabaga udakora,ndetse bikaba byazamo n’ibihano bikomoka ku bukererwe bwo kutamenyekanishiriza ku gihe ko udakora(neant).

Mu kiganiro aherutse guha abitabiriye ibirori byo gushimira abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo wabereye mu karere ka Gisagara kuwa 17 Ukwakira 2023, Uwitonze Jean Paulin,Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA yavuze ko ubu havuguruwe uburyo bwo gufungisha TIN kuko bwavunaga abantu kandi ko bazakomeza no kureba uburyo byakoroha kurushaho.

Yagize ati:’’tugeze aheza muri gahunda yo gufungisha TIN. Ubu tumaze gusinziriza TIN ibihumbi 123 zagaragaye ko zitagikora kugira ngo zidakomeza kubarwaho imisoro yiyongera ku birarane bisanzwe zifite kandi bigaragara ko umuntu atagikora. Ibi byatumaga ideni rikura rikaba umutwaro kuri we’’.

‘’Kuva mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka byaratangiye,gusa izasinziriye zasinziranye n’ibirarane byazo,ariko byibura ntibizongera kwiyongera ndetse n’amande y’ubukererwe ntazongera kubarwa kuko nyine zizaba zisinziriye’’.

Komiseri Uwitonze akomeza avuga ko uko TIN izajya igaragara ko imaze umwaka idakora cyangwa se imenyekanisha ryayo ari 0(neant) ku musoro nyongeragaciro (TVA/VAT), izajya ihita isininzirizwa. Ni nako kandi bizajya bigenda kuri TIN izajya imara imyaka 2 itishyura umusoro ku nyungu(CIT) cyangwa se imenyekanisha 0, nayo izajya ihita isinzirizwa kugira ngo hirindwe ibyajyaga bibaho byo kwibagirwa ugasanga hajemo n’amande yo kutamenyekanisha.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kandi ku bijyanye no kwishyura ibirarane by’imisoro ya RRA ubu byorohejwe,aho mbere uwazaga gusaba kwishyura ibirarane yenda yifuza gufungisha TIN ye,yategekwaga kubanza kwishyura 25% by’umwenda afite.

Akavuga ko ubu iryo janisha ryagabanyijwe aho ushaka gutangira kwishyura asabwa 10% gusa,nyuma agasinya amasezerano yo gutangira kwishyura asigaye mu byiciro mu bwumvikane agirana na RRA.

Uwitonze yatangaje kandi ko mu bihe biri imbere hazashyirwaho uburyo bwo gufungisha TIN binyuze mu ikoranabuhanga(automation) kugira ngo birusheho korohera ababyifuza.

Ni mu gihe uburyo bwari bugikoreshwa ubu ari ukubanza kujya gusinyisha mu nzego z’ibanze mu kagari n’umurenge wakoreragamo impapuro zabugenewe,nyuma ukabona kujya ku biro bya RRA mu karere bakabona kugufungira.

0 Comments
Leave a Comment