Ibisabwa kugirango umwana uri munsi y′imyaka 18 bamukorere ADN

.

 

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFL ( Rwanda Forensic Laboratory), bwatangaje ko budashobora kwakira umubyeyi umwe ugiye gupimisha ADN y’umwana we uri munsi y’imyaka 18, ahubwo bisaba ko haba hari ababyeyi bombi n’ibindi byangombwa byerekana ko uwo mwana ari uwabo.Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’umwiherero w’iminsi ibiri wahurije hamwe inzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera.

Hashize iminsi havugwa amakuru y’umugabo bivugwa ko yatandukanye n’umugore we ngo kuko yagiye gupimisha ADN y’umwana, agasanga si uwe bikaba intandaro yo gutandukana n’umugore we.Umunyamakuru ashingiye kuri iyi nkuru ivugwa muri rubanda yabajije Umuyobozi Mukuru wa RFL niba koko byemewe ko umubyeyi umwe yemerewe gufata umwana we akajya kumupimisha ADN.Mu gusubiza Dr Karangwa Charles yasobanuye ko ubusanzwe abantu bagana iki kigo amakuru yabo abikwa mu ibanga rikomeye ku buryo adashobora kuyavugaho mu itangazamakuru.

Yavuze ko umuntu ugiye gushaka serivisi yabo, ahitamo uburyo bunogeye bwo kumugezaho raporo burimo kumusobanurira mu ibanga, gukoresha ikoranabuhanga n’ubundi buryo butandukanye bukoreshwa amenyeshwamo amakuru yashakaga kumenya.Yakomeje asobanura ko umuntu wifuza gukoresha ADN y’umwana utari wageze imyaka 18, uburyo bumwe buhari ari uko umugore, umugabo n’umwana bajyana ibyangombwa byerekana ko bashakanye kandi ko uwo mwana ari uwabo.

Ati “ Ntabwo umuntu ashobora kuza yibye umwana ngo aze tumwakire tumupimire ADN, yewe ikoranabuhanga dukoreramo ryamukuramo kuko hari amakuru y’ibanze ajyamo kugira ngo habeho nimero y’ibanga.”

“Rero utayashyizemo ntiyasohoka [nimero y’ibanga] kandi iyo idasohotse ntabwo wakirwa. Kugira ngo umuntu abone serivisi yacu nk’iya ADN, bisaba ko aza ari kumwe n’umwana utarengeje imyaka 18 na nyina bakazana ibyangombwa bibagaragaza koko ko ari umuryango.”Dr Karangwa yavuze ko bisaba icyangombwa cy’irangamimerere kigaragaza ko abo bantu bashakanye n’icyangombwa kigaragaza ko uwo mwana ari uwabo bombi, ibi ngo iyo bimaze kuboneka abo bantu bose bicara ahantu bagafotorwa yabo kugira ngo batazahakana ko bigeze bajya gufatisha icyo kizamini.Yakomeje avuga ko umwana wese utarageza imyaka 18 aza yitwaje ababyeyi be babiri kugira ngo bamupime ADN naho uwayirengeje ngo ategetswe kujyana n’umubyeyi umwe muri bo, ibi ngo iyo bidakozwe ntashobora gupimwa.Igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa ni 89.010 Frw, iki gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi). Iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142.645Frw.Iyi laboratwari yaje ari igusubizo kuko u Rwanda rwari rusanzwe rwohereza ibizamini bigera kuri 800 buri mwaka mu Budage. Nibura ikizamini cya ADN cyatwaraga hagati y’ibihumbi 300 Frw n’ibihumbi 600 Frw bikamarayo nibura amezi atatu kugira ngo bigaruke mu Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Karangwa Charles, yatangaje ko umwana uri munsi y′imyaka 18 adashobora gupimwa ADN atari kumwe n′ababyeyi be.

 

0 Comments
Leave a Comment