Kayonza:Mucoma yaguwe gitumu abaga imbwa

Umugabo witwa Nsengimana Gapira usanzwe ukora kazi ko kotsa ‘brochettes’ no kuzigurisha mu Murenge wa Mukarange, akarere ka Kayonza, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, yaguwe gitumo ari kubaga imbwa ndetse zimwe munyama zazo yatangiye kuzotsa.

Nsengimana n’uwamufashaga kubaga imbwa bagifatwa bahise bemerera inzego z’umutekano n’abaturage ko n’ubusanzwe inyama yari amaze igihe acuruza ari iz’imbwa anabisabira imbabazi.

Abaturage bo muri ako gace bavuga muri bo harimo abaryaga imbwa bitewe n’uko uyu mugabo hari ba mucoma benshi biganjemo abakora mu tubari yagemuriraga inyama.

Karinda Olivier ati“Aha ino hafi y’abantu bose birira za ‘brochettes’ birashoboka ko twaririraga imbwa nonese ko hafi ya ba mucoma bose ariwe wabagemuriraga inyama, ubwo se urumva atari imbwa yabahaga bose?”

Uyu muturage yakomeje asaba ko uyu mugabo yakurikiranwa bitewe n’uko yabagaburiraga imbwa ababwira ko ari ihene.

Undi muturage utarashatse ko imyirondoro ye itangazwa yagize ati “Yagakwiriye kubiryoza ni gute agaburira abantu imbwa se, gusa ibi bintu bireze ino i Kayonza pe inzego zibishinzwe zagakwiye kubihagurukira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Mukarange, Alphonse Ngarambe, yahamaje ko koko uyu mugabo yafashwe ari kubaga imbwa.

Ati “Nibyo koko uwo mucoma yafashwe ari kubaga imbwa.”

Yokomeje avuga ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Mukarange.

 

 

0 Comments
Leave a Comment