Rubavu:Abacuruzi barasaba ba Rwiyemezamirimo bagemurira amashuri kwita ku ubuziranenge

Mu karere ka Rubavu mu Ntara y′Amajyaruguru,Ikigo cy′Igihugu gishinzwe Ubuziranenge( RSB)cyahakomereje ubukangurambaga bwo kwigisha abagira uruhare mu ruhererekane nyongeragaciro ku bagurira abanyeshuri ibiribwa barira ku ishuri .

Ibi byagaragarijwe mu bukangurambaga no kwigisha iyubahirazwa ry’amabwiriza y’ubuzirangenge bw’ibiribwa bihabwa abana ku ishuri ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge gikomeje gutanga mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, bwari bwakomereje mu karere ka Rubavu.

Abacuruzi bo mu karere ka Rubavu bagaragaje ko hari abafite abatsindiye amasoko yo kugemura ibiribwa ku mashuri banga kugura ibiribwa byujuje ubuziranenge ngo kuko bihenze bagahitamo kwigira kugura ibitujuje ubuziranenge bihendutse.

Nyirabahire Aquiline umucuruzi wo mu Murenge wa Gisenyi ni umwe mu batunganya bakanacuruza ibinyampeke birimo ibigori, soya, ingano, n’amasaka, ndetse bakanatunganya ibibikomokaho (ifu y′igikoma) avuga ko abagemurira amashuri ibyo kurya bakwiye kwita ku bifite ubuziranenge, aho kugira ngo bite ku bihendutse bishobora guteza ibyago byinshi ku buzima bw’abanyeshuri.

Yakomeje avuga kubagemurira ibyo kurya ibigo by’amashuri ko bakwiye kujya kubigura ahari ibifite ubuziranenge, aho kujya kuraruza ibyo biboneye birimo imyanda myinshi.

Uzanyinzoga Penina akaba ari umucuruzi muri Rubavu yaboneyeho kugira inama abakora ibimeze nk’ibyo ko bakwiye kubireka ngo kuko bigira ingaruka zitari nziza ku buzima by’umwihariko abana bahabwa ifunguro ku ishuri .

Ba Rwiyemezamirimo bamwe bo muri Rubavu basabye kubafite izo nshingano kuba maso kugira ngo hubahirizwe amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa bihabwa abana ku ishuri.

Mudatsikira Valens, akaba ari rwiyemezamirimo ugemura Kawunga mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri byo mu Karere ka Rubavu, agira ati: "Tugomba kugemura ibintu byujuje ubuziranenge, ibyo rero nta bundi buryo ushobora kubirebamo, atari ukureba ko bifite ibyangombwa,ntekereza ko ikintu cyo kuvuga ngo ntibyujuje ubuziranenge, ababyemera ngira ngo nibo baba bafite ikibazo cyo kuba batabanje kugenzura ngo barebe neza niba koko ibyo bemeye kugemura byujuje ibisabwa,numva icyo twasaba ari uguhozaho kubera ko ubuziranenge ari urugendo, abantu bakabakangurira kurushaho kunoza amabwiriza y’ubuziranenge."

Ndahimana Jerome, Umuyobozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB ushinzwe inganda nto n’iziciriritse .

Yagize ati: "Ntabwo ari byiza ko ukora ikintu yenda ukunguka ariko ejo ukazasanga umwana wawe yarwaye, ukunduka ejo ukazasanga umuvandiwe wawe yarwaye, ukunguka ugasanga mu myaka 30 dufite igihugu kirimo abantu bafite ingaruka z’ibyo bariye ku mashuri uyu munsi, ni byiza ko buri muntu yumva uruhare rwe muri ibi turimo bijyanye no kugaburira abana ku mashuri"

Avuga ko uretse no ku mashuri gusa no mu buzima busanzwe abategura ibicuruzwa bajyana ku isoko bakwiye kubitegurana ubwitonzi bagatanga ibifite ubuziranenge.

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge gikomeje ubukangurambaga bwo gusobanurira abagira uruhare mu kugeza ibiribwa ku mashuri, kuva bikuwe mu murima kugera bigejejwe ku mashuri basabwa kwitwararika ku buziranenge bwabyo.

RSB irimo gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP).

Ndahimana Gerome
Ndahimana Gerome
Nyirabahire Aquilina yakanguriye abacuruzi bose kugira isuku mu biribwa bagurisha
Nyirabahire Aquilina yakanguriye abacuruzi bose kugira isuku mu biribwa bagurisha
Mudatsikira Valens
Mudatsikira Valens
0 Comments
Leave a Comment