Umuryango wa Cordaid urashishikariza Urubyiruko gukunda ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga
taliki 07 Werurwe 2023 Lemigo Hotel Hahuriye Inama Y'urubyiruko Rwaturutse Kayonza.
cordaid Izafasha Abahinzi Kubona Imashini Zihinga, Izisarura, Izumisha Ndetse N’izuhira Bitewe N’imiterere Y’akarere Ka Kayonza Kuko Gakunda Kugira Izuba Ryinshi Rituma Rimwe Na Rimwe Abahinzi Batabasha Kubona Umusaruro Uhagije.
cordaid Ikazafatanya Na Minisiteri Y’ubuhinzi N’ubworozi (minagri) Hamwe N’ikigega Mpuzamahanda Cy’iterambere(ifad).
muri Iyo Nama Yitabiriwe Na Bwana Octave Nshimiyimana ,umuyobozi W'ishami Ry'uruhererekane Nyongereragaciro Ku Buhinzi Bw'imbuto N'imboga Muri Minagri,umuyobozi Mukuru Wa Cordaid,urubyiruko Na Abahagarariye Ibigo By'imari Iciriritse : Duterimbere,umutanguha Na Sacco Urubyiruko Mu Buhinzi N'ubworozi.
bamwe Murubyiruko Rwa Turutse Mubice Bitandukanye ,harimo Nabavuye Kayonza, barashimira Cyane Cordaid Yabakuye Mubushomeri.
ishimwe Norbert Numwe Mu Rubyiruko Rwari Rwitabiriye Ayo Mahugurwa ,akaba Yarasoje Amashuri Yisumbuye Yagize Ati:"narangije Kwiga Ariko Ndagenda Ndakubitika Mbura Akazi Ariko Haruwo Twiganye Wambwiye Ko Cordaid Ifasha Urubyiruko Mubyerekeranye N'ubuhinzi,nahise Nyigana Banshishikariza Kwaka Inguzanyo, Ubu Mpinga Imboga N'imbuto, Nkazuhira Nkoresheje Imashini Nini ,byakwera Nkagurisha Ubu Maze Kugura Inka N'umurima ."
bwana Patrick Birasa Umuyobozi Mukuru Wa Cordaid Yavuzeko Bifuza Kuzamura Urubyiruko Rwatera Imbere Biciye Mu Buhinzi N’ubworozi.
yagize Ati:"ntago Twifuza Ko Urubyiruko Rubaho Rudafite Naho Rukura Amafaranga Yo Kugura Agasabune,turashaka Kurufasha Kuzamuka Binyuze Mubuhinzi Kandi Tukabafasha Gukora Ibyo Byose Bakoresheje Ikoranabuhanga ,kuko Urubyiruko Mu Ikoranabuhanga Nkekako Riza Mu Mibare Yambere,yasoje Ashishikariza Urubyiruko Kutishora Mu Bikorwa Bibi Ahubwo Ko Bagana Ubuhinzi Ko Naho Babasha Kwiteza Imbere."
bwana Octave Nshimiyimana ,umuyobozi W'ishami Ry'uruhererekane Nyongeragaciro Ku Buhinzi Bw'imbuto N'imboga Muri Minagri ,akaba Ariwe Wari Umushyitsi Mukuru ,yatangaje Ko Bari Bateganyije Kuhira Hegitari 500.000 Ariko Ko Bitabakundiye ,ariko Bakaba Bagiye Gushyiramo Imbaraga .
yagize Ati:"twari Twarateganyije Ko Tuzuhira Hegitari 500.000 Ariko Ntibyadukundiye Bitewe Nihindagurika Ry'ibihe ,nkaba Nishimiye Ko Urubyiruko Rutangiye Kumva Akamaro K'ubuhinzi ,nkaba Nkomeza Kubashishikariza Gukunda Ubuhinzi N'ubworozi."
urubyiruko Rwatewe Inkunga Na Cordaid Rwari Rwitabiriye Aya Mahugurwa Rushimira Cordaid Uburyo Idahwema Kuyiba Hafi Kandi Bizeza Umuyobozi Mukuru Wa Cordaid Ko Bazakomeza Gukorana Birenze Uko Byari Bisanzwe.
cordaid Ni Umuryango Watangiriye Mu Buholandi Ukaba Umaze Imyaka Isaga 50 Ukora Imishinga Ijyanye N'ubuhinzi N'ubworozi .
0 Comments