Rwamagana:Ba Gitifu b′utugari n′Abayobozi ba Dasso bahawe moto biyemeza kunoza serivisi batangaga

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose tugize Akarere ka Rwamagana n’abayobozi ba DASSO mu mirenge no ku Karere, bahawe moto ziborohereza akazi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2023 Ku Karere ka Rwamagana. Izo moto ni izizajya zibafasha kugera ku kazi bitabagoye no kujya kugakorera hirya no hino aho bashinzwe.

Akarere ka Rwamagana katanze moto 42 mu cyiciro cya mbere hakaba hari n′izindi zizaza mu cyiciro cya 2. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rweri ,Umurenge wa Gahengeri, Madamu Uwizeye Chantal, yavuze ko moto bahawe zigiye kubafasha cyane mu kazi kabo kaburi munsi.

Ati "Mu by’ukuri twagorwaga n’amatike yo kugera ku baturage ngo tubarangirize imanza, tubakemurire ibibazo cyane iby’amakimbirane yo mu miryango ndetse no gutanga raporo y’ibintu wigereye aho byabereye ntibyabaga byoroshye rwose ubu tugiye gutanga serivisi nziza inogeye umuturage."

Uhagarariye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b′utugari tw′Akarere ka  Rwamagana Gakinduka Pierre yagaragaje imbogamizi bahuraga nazo mu mitangire ya Serivise ariko ubu ko babonye igisubizo cya burundu bakaba bashimira Nyakubahwa Paul Kagame ukomeje kubazirikana ndetse bagashimira n′ubuyobozi bw′akarere ka Rwamagana.

Dasso Obed Ndayiragije akaba ashinzwe guhuza Abaturage n′Ubuyobozi bw′Akarere yishimiye ko bahawe moto zizajya zibafasha mugutabarira kugihe Abaturage babitabazaga mugihe bahuye n′ibibazo by′umutekano.

Ati " Nkatwe dukora mu nzego z′umutekano hari igihe Abaturage batwitabazaga bigatuma tutabatabarira ku gihe bitewe n′ikibazo cy′imigendere , ugasanga rimwe na rimwe umuturage ahahuriye n′ibibazo ,ariko ubu rwose turizeza Abaturage ko ikibazo cyo kubatabarira   ku gihe batwitabaje gicyemutse ." 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana , Mbonyumuvunyi Radjab , yavuze ko batekereje gutanga moto mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza igamije kongera umusaruro w’ibyo bakora, no kubongerera ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza ku muturage.

Ati "Izi moto bahawe zigiye kubafasha mu gutanga Serivisi nziza ku baturage ndetse bagatabarirwa no kugihe mugihe bagize ikibazo kuko n′inzego z′umutekano nazo zahawe moto yaba ari ku rwego rw′umurenge kugera ku rwego  rw′Akarere ."

Yakomeje avuga ko buri wese wahawe moto azajya atangirwa ibihumbi 100.000frs ,akagurirwa Essance ndetse na moto yapfa bakayimukoreshereza, nawe akajya yitangira 53.000frs buri kwezi kugirango moto ibashe kwishyurwa mugihe cy′imyaka itatu .Ibi bikaba byakozwe kugirango Serivise zadindiraga zihutishwe .

 Dasso Obed Ndayiragije yijeje Abaturage ko bagiye kujya batabarirwa kugihe
Dasso Obed Ndayiragije yijeje Abaturage ko bagiye kujya batabarirwa kugihe
Uwizeye Chantal yavuzeko ubu bagiye kunoza serivisi bashinzwe
Uwizeye Chantal yavuzeko ubu bagiye kunoza serivisi bashinzwe
0 Comments
Leave a Comment