Meteo yatangaje ko mu Rwanda hagiye kugwa imvura idasanzwe mu mpera za Mutarama
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati ya tariki 21-31 Mutarama 2024, hateganyijwe imvura nyinshi kurusha isanzwe igwa.
Ni imvura iteganyijwe henshi mu gihugu ariko mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’igihugu hakaba ari ho hateganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’izagwa mu bindi bice.
Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 10 na 120 niyo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ubusanzwe imvura isanzwe muri uku kwezi iba iri ku kigero cya milimetero 10 na 50.
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu uretse mu bice by’Intara y’Amajyaruguru no mu turere twa Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’imvura isanzwe ihagwa.
Meteo Rwanda itangaza ko iminsi iteganyijwemo imvura nyinshi izaba iri hagati y’iminsi ibiri n’iminsi itandatu iteganyijwe cyane cyane kuva tariki ya 24 kugeza mu mpera z’ukwezi.
Imvura nyinshi iteganyijwe izagwa mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ndetse no mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.
Hari kandi utundi turere tuzagwamo imvura iri ku gipimo cyo hejuru turimo Huye na Karongi.
Uturere tuzagwamo imvura nke iteganyijwe izagwa mu Turere twa Nyagatare, Musaze na Burera.
Uretse imvura iteganyijwe kandi Meteo Rwanda igaragaza ko hateganyijwe umuyaga mwinshi uteganyijwe mu bice by’Uturere twa Gatsibo, Nyagatare, Gicumbi, Musanze, Burera, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Karongi na Gisagara miu gihe ahandi hazagaragara uworoheje.
Ingaruka zirimo imyuzure, inkangu n’isuri ziteganyijwe mu bice by’uburengerazuba by’Igihugu cyane ko hateganyijwe imvura nyinshi.
Meteo Rwanda yagiriye inama Abaturarwanda ku bijyanye n’imirimo y’ubuhinzi yiganje muri iki gihe harimo gusarura no kwanika ko igomba gukorwa hitawe cyane ku makuru y’iteganyagihe atangwa buri munsi.
Yasabye kandi Abaturarwanda n’inzego zitandukanye gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.
0 Comments