Rwamagana:JADF yakoze ibikorwa bya Miliyari 9 na Miliyoni 200

.

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana ritangaza ko ibikorwa byabo byahinduye neza imibereho y’abaturage, ibikorwa byabo biri mu ngeri zose z’ubuzima, bizakomeza kwita ku kuzamura imibereho y’umunyarwamagana.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki 07 Kamena 2023 I Rwamagana mu Murenge wa Cyigabiro mubusitani bwa Hotel Saint Augustin habereye imurikabikorwa ryateguwe n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana (JADF-Rwamagana), mu cyiswe OPEN DAY,ahamuritswe ibikorwa bitandukanye.

Iri murikwa ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera, amashuri, imiryango itandukanye . Muri iri murikabikorwa, bamwe mu baje kwerekana ibikorwa byabo banashimiwe bahabwa na za gihamya (certificats).

Umwe mubafatanyabikorwa STEEL RWA yatanze amafaranga angana na Miliyoni 4 n′igice (4.500.000) yo kwishyurira Mutuweli abaturage batishoboye 1500 bo mu murenge wa Munyiginya . 

 Umutoniwase Divine akaba arumwe mubagenerwabikorwa   ashimira JADF ibinyujije muri Reseau des femmes ko yamubaye hafi igihe yaracikirije amashuri amaze kubyara ubushobozi bukaba bucye,bakaza gukomeza kumwishyurira amashuri ubu akaba ageze Kaminuza.

Ati": Ndashimira mbere na mbere Perezida w′igihugu cyacu nkongera  nkashimira Reseau des femmes yanyishyuriye amashuri mugihe nabonaga ntazongera gusubira kwiga maze kubyara ariko yambaye hafi irampumuriza injyira n′inama kuko numvaga mfite ipfunywe ryo kuzasubira kwiga ndi Umubyeyi ubu nkaba njye ze Kaminuza ndiga neza ndatsinda ibyo byose nkaba mbikesha ubuyobozi bwiza." 

Uwayezu Valens, Perezida w’Ihuriro ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana, avuga ko imurikabikorwa(OPEN DAY) ribasigiye ibintu byinshi kandi ni n’umwanya wo kwisuzuma hakarebwa abakora n’abadakora harebwa abafite imbaraga, hakabaho no kumenyana ,akaba yanavuze ibikorwa byakozwe n′abafatanyabikorwa muri uyu mwaka harimo kubakira amazu abatishoboye,gukora imihanda bakaba baratanze Inka n′ibindi.

Ati:"Iyi Open day yafashije buri mufatanyabikorwa w′Akarere ka Rwamagana kumurika ibyo akora ndetse n′uruhare agira mu iterambere ry′akarere kandi ni n′umwanya mwiza wo kumenyana ndetse no kugaragaza ibyo dukora,n′abandi bakazaza kutwigireho."

Yakomeje ashimira Akarere kababa hafi bagafatanya, ibikorwa byakozwe na JADF 2022/2023 ingengo y′imari ingana na Miliyari na Miliyoni 200 z′amafaranga y′u Rwanda.

Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, akaba yasabye abafatanyabikorwa gukorera hamwe no gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y′abaturage.

Yagize ati:"Ndasaba abafanyabikorwa gukorera hamwe buzuzanye,bakorere kuntego banashyira imbaraga mu guhindura imyumvire y′abaturage kuko hari nk′umuturage usanga yarahawe Inka byagera nyuma ugasanga yarayigurishije."  

Yakomeje ashimira JADF mu bikorwa byinshi yakoze mu karere ka Rwamagana ndetse ko intero ari yayindi "TUGUMEMO TUGUMANEMO".

Bamwe mubari bitabiriye OPEN DAY batanze ibitekerezo bitandukanye banasaba kuzamura urwego rwa Serivise nziza mu nzego zose zigize Akarere ka Rwamagana,umuturage ntasiragizwe mugihe acyeneye ubufasha k′ubuyobozi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab
.
.
.
.
.
.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bemeje ko bagiye kuzamura urwego rwa Serivise inoze
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bemeje ko bagiye kuzamura urwego rwa Serivise inoze
Abari bitabiriye Open day batanze ibitekerezo bitandukanye
Abari bitabiriye Open day batanze ibitekerezo bitandukanye
.
.
.
.
Steel Rwa yishyuriye Mutuweli Abaturage 1500
Steel Rwa yishyuriye Mutuweli Abaturage 1500
Vis perezida wa Njyanama y'Akarere ka Rwmagana
Vis perezida wa Njyanama y'Akarere ka Rwmagana
Perezida wa JADF Uwayezu Valens
Perezida wa JADF Uwayezu Valens
.
.
.
.
Abafatanyabikorwa bahawe certificate
Abafatanyabikorwa bahawe certificate
0 Comments
Leave a Comment