Rwamagana :Ibyishimo ni byose I Mwulire nyuma yo kwegerezwa i Kigo Nderabuzima
ku Bufatanye N’umushinga Better World, Umunyamabanga Wa Leta Muri Minisiteri Y′ubuzima Bwana Zachée Iyakaremye N′ubuyobozi W’akarere Ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab Batashye Ku Mugaragaro Ikigo Nderabuzima Cya Mwulire Aho Cyubatswe Gitwaye Asaga Miliyoni 600rwf Muri Gahunda Yo Korohereza Abaturage Batuye Mu Murenge Wa Mwulire Na Munyiginya Bakoraga Ingendo Ndende Bajya Kwivuza.
ku Wa Mbere Taliki Ya 29 Gicurasi Mu Murenge Wa Mwulire Mu Karere Ka Rwamgana Nibwo Hatashywe Ikigo Nderabuzima Aho Bamwe Mu Baturage Bo Muri Uyu Murenge Wa Mwulire Na Munyiginya Bavuga Ko Iki Kigo Nderabuzima Kije Kuba Igisubizo Ku Buzima Bwabo.nyuma Yo Kuzura Kw’inzu Y′ikigo Nderabuzima Ubu Abarwayi Barisanzura Ndetse Hari N’isuku Ku Buryo Ntacyibazo Bafite .
mubyishimo Byinshi, Umukecuru Nyiramushi W′imyaka 120 Utuye Mu Kagari Ka Ntunga Yishimiye Ko Babonye Ikigo Nderabuzima Nyuma Yuko Bakoraga Urugendo Rurerure Rw’amasaha 2 Bajya Kwivuriza I Rwamagana.
nyiramurashi Yagize Ati " Icya Mbere Ivuriro Riratwegereye ,twajyaga Tujya Kwivuza I Rwamagana Tugakora Urugendo Rurerure N′amaguru Ukagerayo Wanarembye None Ubu Twegerejwe Ubuvuzi Hashimwe Nyakubahwa Perezida Wacu."
gakwaya Innocent Yunzemo Ati " Hari Ubwo Umuntu Yajyaga Aremba Nka Nijoro Bikadusaba Gutega Moto Cyangwa Igare Ariko Ahangaha N’umuntu Yagusindagiza Ukahagera Kuko Nihafi Rwose".
umuyobozi W′akarere Ka Rwamagana Yashimiye Abafatanyabikorwa Ndetse Anashimira Abaturage ,anagaragaza Imbogamizi Bagifite Mubuvuzi.
yagize Ati":turacyafite Imbogamizi Mubuvuzi Ibigo Nderabuzima Bishaje Harimo Ruhunda Ishaje Isakaro Kuburyo Bidakosowe Abarwayi Bajya Bavirwa Tukagira N′ikigo Nderabuzima Cya Muyumbu Kitagira Ibyariro ."
akaba Yakomeje Anasaba Kongera Umubare W′abaganga Ko Ari Bacye Kandi Abarwayi Ari Benshi Ku Munsi Ikigo Nderabuzima Cya Mwulire Cyakira Abarwayi Bari Hagati Ya 80 Ni 100 .
umunyamabanga Wa Leta Muri Minisiteri Y’ubuzima, Zachée Iyakaremye , Yavuze Ko Nubwo Batashye Ikigo Nderabuzima Ariko Hakiri Ibitari Byuzura Neza Bikeneye Kwihutishwa.
yagize Ati “twatashye Icyi Kigo Nderabuzima Ariko Hari Ibyo Twasanze Bituzuye Neza. Twasabye Akarere Ko Kabikurikirana. Ikindi Nkuko Umuyobozi W′akarere Yabivuze Ibikiri Imbogamizi Muri Serivisi Z′ubuvuzi Abakozi Bacye,inyubako Zishaje N’ibindi Turabizeza Ko Bizacyemuka Vuba."
umunyamabanga Wa Leta Muri Minisiteri Y′ubuzima,zachée Iyakaremye, Yijeje Kandi Abaturage Ko Serivisi Zose Zikorerwa Mu Bigo Nderabuzima Ko Zose Zihari Harimo :gukingira Abana,kubyaza,gupima Ibizamini,gukurikirana Indwara Zandura N′izitandura ,ndetse N′isuzumiro.
a Karere Ka Rwamagana Gafite Imirenge 14,utugari 82 ,imidugudu 471,ubuso 682 ,akarere Ka Rwamagana Kagira Abaturage 48.4953 ,hari Ibigo Nderabuzima 16 N’amavuriro Mato 35,abajyanama B′ubuzima Mu Karere Ka Rwamagana Ni1882 ,hakaba Hari Ibitaro Bikuru Bya Rwamagana Gusa.
0 Comments