Meteo yatangaje ko mu Rwanda hagiye kugwa imvura idasanzwe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko mu Rwanda hateganyijwe kugwa imvura idasanzwe mu minsi icumi yo guhera ku wa 11 Ukwakira 2023.
Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura izagwa mu minsi iri hagati y’ine n’irindwi izaba iri ku gipimo cya milimetero hagati ya 30 na 150, iki kikaba ari igipimo kiri hejuru kuko ubusanzwe igipimo rusange ngo kiba kiri hagati ya milimetero 10 na 70.
Meteo Rwanda yanemeje ko iyi mvura izaba iri hejuru ugereranyije n’iyaguye mu minsi icumi ibanza y’uku kwezi k’Ukwakira 2023.
Itangazo Meteo Rwanda yashyize ahagaragara rigaragaza iteganyagihe ry’iyi minsi icumi rizarangira ku wa 20 Ukwakira 2023, riragaragaza ko ibice bitandukanye by’Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru ari byo bizagira imvura nyinshi cyane.
Riti “Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150 niyo nyinshi iteganyijwe mu turere twa Nyamasheke, Rubavu, Nyabihu, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu, Ngororero, Karongi, Nyamagabe no mu Majyaruguru y’uturere twa Rusizi, Musanze na Burera.”
Iryo tangazo riravuga kandi ko imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu bindi bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba niy’Amajyaruguru.
Iyi mvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 kandi ni nayo iteganyijwe mu bice bisigaye by’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Ruhango na Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo. Ni mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ari nayo nke iteganyijwe muri iki gihe yo izagwa mu bice byinshi by’Akarere ka Kayonza, Kirehe, na Nyagatare no mu gice gito cy’Akarere ka Bugesera.
Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90.
Umuyaga uzaboneka mu Rwanda muri iyi minsi harimo uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda naho uringaniye wo uzaba uri ku muvuduko wa metero 4 na 6 ku isegonda, ni mu gihe uzaba uri hejuru wo uzaba ufite umuvuduko wa metero hagati 6 na 8 ku isegonda.
Meteo Rwanda iravuga ko muri iki gihe igipimo cy’ubushyuhe cyo hejuru kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30 kizagaragara cyane mu bice by’ akarere ka Nyarugenge, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama no mu bice by’Uturere twa Bugesera na Ngoma naho ubushyuhe bwo hasi (Ubukonje) bwo bukazaba buri hagati ya dogere selesiyusi 18 na 20 bukazagaragara mu bice by’ Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze.
Riti “Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 11 na tariki 20 Ukwakira mu Rwanda”
Abaturarwanda barasabwa kwitegura ibiza bishobora guterwa n’imvura idasanzwe bazirika ibisenge by’inzu zabo, abatuye mu manegeka bagashishikarizwa kuhimuka vuba na bwangu.
0 Comments