Kamonyi-Rukoma: Kwibuka Jenoside ahazwi nka Cyatenga byabanjirijwe no gushyira indabo ahiciwe abatutsi basaga 100

Kuri uyu wa 19 Mata, 2024 Kuri EP Gisenyi mu Kagari ka Remera, Umudugudu wa Gisenyi, Umurenge wa Rukoma, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayobozi, inshuti n’abavandimwe baje kwifatanya n’abatuye uyu Murenge Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu muhango barimo Umuyobozi w′akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Uwiringira Marie Josée wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Umuyobozi wa Ibuka mu karere, Bwana Mandera Innoncent , ndetse nabandi batandukanye mu nzego za Leta ndetse n′izumutekano .

Mu rwego rwo kunamira,kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside, gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; yabimburiwe no gushyira indabo hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi hano muri uyu Murenge wa Rukoma.

Abitabiriye gahunda yo kwibuka,bafashe n’umwanya wo gushyira indabo ku musozi wa Cyatenga ahacukurwaga amabuye y’agaciro mu Kagari ka Remera Rukoma, aha hantu hakaba hariciwe urw’agashinyaguro Abatutsi imibiri yabo ikajugunywa mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Mu butumwa bwatanzwe n′Umuyobozi w′Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge Rukoma, yasabye buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo ubumwe bw’abanyarwanda bukimakazwa tugakomeza gusigasira ibyagezweho.

Yanavuze kandi ko baje gukomeza abarokocyeye Rukoma babasaba gukomeza kwiyubaka ariko badaheranwa n’agahinda, bakiteza imbere.Basabye kandi urubyiruko kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yateguwe neza n’ubuyobozi bwariho.

Yashimiye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside ndetse zikanarokora Abatutsi mu gihugu, basaba buri wese kugira uruhare mu kubaka igihugu, bubaka umuco w’imibanire myiza ndetse n’amahoro kandi bakarushaho guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aganira n’Itangazamakuru Umuyobozi w’Umurenge wa Rukoma Bwana Mandera Innoncent yavuze ko abarokotse bo mu Murenge wa Rukoma kuri ubu babayeho neza nkuko nabo babyivugiye mu buhamya butandukanye bwatanzwe bakaba bakataje mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Yashoje avuga ko mu Murenge wa Rukoma habonetsemo ingengabitekerezo ,asaba abaturage gushyira hamwe bakayirwanya .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma Mandera Innoncent
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma Mandera Innoncent
Rukundo Emmanuel yavuze inzira y'umusaraba yaciyemo mu 1994 akaba ashimira Inkotanyi
Rukundo Emmanuel yavuze inzira y'umusaraba yaciyemo mu 1994 akaba ashimira Inkotanyi
Perezida wa Ibuka mu murenge wa Rukoma n'umuyobozi wa njyanama y'Umurenge
Perezida wa Ibuka mu murenge wa Rukoma n'umuyobozi wa njyanama y'Umurenge
Madamu Josée yasabye ababyeyi kubwiza ukuri abana babo kubyabaye mu 1994
Madamu Josée yasabye ababyeyi kubwiza ukuri abana babo kubyabaye mu 1994
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugarika yaje kwifatanya naba Nyarukoma
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugarika yaje kwifatanya naba Nyarukoma
0 Comments
Leave a Comment