Kamonyi:Hamuritswe ifumbire iva mu masazi y'umukara
ubwo Hafungurwaga Ku Mugaragaro Imurikabikorwa Riri Kubera Mu Karere Ka Kamonyi, Ingabire Marie Cynthia Ukora Ubuhinzi N’ubworozi Muri Kamonyi Yamuritse Ifumbire Iva Mu Bworozi Bw’amasazi.
iingabire Wari Waje Kumurika Ifumbire Y'amasazi yavuze Ko Amaze Kwiteza Imbere Bitewe N’ubworozi Akora Bw’amasazi Y’umukara Ndetse N’amatungo Magufi, Kuko Bituma Abona Ifumbire Yifashisha Mu Buhinzi Akora Bityo Umusaruro We Ukarushaho Kwiyongera.
ingabire Akomeza Avuga Uko Abigenza Kugira Ngo Abone Ifumbire Ivuye Mu Bworozi Bw’amasazi.
ati: “ariya Masazi Turayafata Tukayashyira Muri Ka Supaneti Agatera Amagi Hanyuma Ayo Magi Tukayavanga N’ibiryo Byo Mu Rugo Biba Byasigaye Bikamara Iminsi 15, Nyuma Y’iminsi 15 Bivamo Innyo Zikuze. Izo Nnyo Zivuyemo Rero Turazifata Tukazikaranga Hanyuma Zikavamo Ibiryo By’inkoko N’ingurube. Umwanda W’ayo Masazi Niwo Uvamo Ifumbire Dufumbiza Imyaka. Iriya Sazi Imara Iminsi 10 Itanga Umusaruro Kuko Iyo Imaze Iminsi 10 Irapfa”
yakomeje Avuga Ko Mu Ntangiro Batari Bafite Ubushobozi Bwo Guhaza Isoko Ry’u Rwanda Ariko Ubu Bakaba Bageze Ku Rwego Rwo Kugemura Ibyo Bakora Mu Mahanga.
ati: “dutangira Ntabwo Twari Dufite Ubushobozi Bwo Kuba Twahaza Isoko Ryo Mu Rwanda, Ariko Ubu Dufite Ubushobozi Bwo Kuba Twagemura Ibyo Dukora Hanze Bivuye Mu Musaruro W’ibihingwa Twafumbije Ifumbire Yacu. Ubu Dufite Ubushobozi Bwo Gukora Nibura Toni Y’ifumbire Buri Kwezi.”
umuyobozi W’akarere Ka Kamonyi Dr Sylvere Nahayo Wari Witabiriye Umuhango Wo Gufungura Ku Mugaragaro Imurikabikorwa Yavuze Ko Kuba Hari Abafatanyabikorwa Benshi Bakora Mu Bijyanye N’ubuhinzi N’ubworozi Ari Ikimenyetso Cy’uko Uru Rwego Rukomeje Kugenda Rutera Imbere.”
dr. Nahayo Akomeza Avuga Ko Akarere Kazakomeza Gufatanya Nabo Kugira Ngo Bave Ku Rwego Rwo Kuba Bacuruza Ibyo Batunganya Mu Rwanda Ahubwo Bagere No Ku Rwego Rwo Kuba Babyohereza Hanze Y’igihugu.
iri Murikabikorwa Ngarukamwaka Ryatangiye Tariki 7 Rikaba Rizasozwa Tariki 17 Kamena 2024, Ryitabiriwe N’abafatanyabikorwa Bagera Kuri 73. Ugereranije N’umwaka Ushize Hakaba Hiyongereyemo Ibigo Bigera Ku 10 Kuko Hari Hitabiriye Ibigo 63.
0 Comments