Nyaruguru:Kibeho abagore babangamiwe n'amakimbiraneasigaye ari hagati yabashakanye

.

Sylvie Uwitonze ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko mu bibangamiye abagore b’i Kibeho harimo ubukene n’ubujiji, kutaboneza urubyaro n’amakimbirane mu ngo.

Abagore baracyabangamiwe n’Ubukene, kutaboneza urubyaro n’amakimbirane mu ngo

Yanabigarutseho ubwo muri uyu murenge bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, tariki 8 Werurwe 2023.

Yagize ati “I Kibeho hari abagore benshi usanga batarageze mu ishuri, ubujiji bugatuma batabasha gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo babashe kwikura mu bukene.”

Ikindi ngo n’ubwo nta bushakashatsi yabikozeho, yasanze hari abagore bataboneza urubyaro, ugasanga barabyaye abana barindwi, umunani icyenda. Ibi kandi ngo bituma iterambere ry’umuryango risubura inyuma.

Yungamo ati “Ikindi, ingo zimwe na zimwe zigiye zifite amakimbirane, bikagira ingaruka zikomeye ku bagore no ku muryango muri rusange.”

Ku bijyanye no kutaboneza urubyaro, ahanini ngo bigaragara ku bagore bo mu miryango ikennye cyane, ihabwa ubufasha bwo kurinda abana kugwingira.

Ati “Hari gahunda yaje yo guha amafaranga ababyaye, byatumye n’abari baritabiriye kuboneza urubyaro babireka. Yewe hari n’abadatuma umwana abanza kuzuza imyaka n’ibiri, kugira ngo bakomeze kubona utwo dufaranga. Njyewe mbona ari utwo dufaranga twabashituye. Umugore wo mu giturage utarigeze atunga ifaranga yumvise ngo azajya abona ibihumbi 20, yumva ari amafaranga menshi.”

Médiatrice Nyirabahinyuza ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko ifu n’amafaranga bihabwa ababyeyi b’amikoro makeya batwite, kugeza umwana afite imyaka ibiri ari ibyo gufasha kurinda abana igwingira, ariko ko ababyeyi bakwiye kuzirikana ko nyuma y’imyaka ibiri nta bundi bufasha bazahabwa.

Ati “N’umubyeyi uzi ubwenge igihe barimo barayamuha yakaguze nk’itungo, rizamufasha kurera wa mwana mu gihe cya gikoma n’amafaranga bizaba bitakiboneka. Rwose ababyeyi bazirikane ko ibihumbi 21 mu gihembwe bitangana no kuzita ku mwana nyuma y’imyaka ibiri.”

Naho abagabo bahohotera abagore bo abasaba kuzirikana ko imbaraga z’umugore zifite uruhare runini mu myumbakire y’urugo.

Ati “Wa mugabo we jya uzirikana ko ubwiza bw’umugore wawe ari agaciro kawe. Umugabo ushaka kugira agaciro mu ruhame rw’abandi bagabo akwiye guha agaciro umugore we n’abana be.”

Asaba n’abagore kubanira neza abagabo babo, ariko babona byanze bakisunga ubuyobozi bubegereye .

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubujiji butuma abagore batabasha kwikura mu bukene, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, Janvier Gashema, avuga ko bagenda babegera bakabashishikariza kwibumbira mu bimina, ariko ko hari n’imiryango itari iya Leta ibubakira ubushobozi ikanabatera inkunga.

 

 

.
.
0 Comments
Leave a Comment