Dore amagambo umugabo yakwishimira ayabwiwe n′umugore we
Urukundo rwawe , Umugabo wawe, nawe urabizi ko ariko bimeze, abana banyu barabizi, inshuti zanyu zirabizi, ndetse n’umuryango wawe urabizi.Gusa rimwe na rimwe hari ubwo ubifata nk’ibisanzwe ndetse hari nababizi, wowe wibwira ko kuba mubana aricyo kimenyetso cy’uko umukunda ndetse umwubaha.Ese Niko kuri ?
Igisubizo cy’ibyo bibazo byose ni Oya. Umugabo yishimira kumva hari amagambo meza umubwiye uyakuye k’umutima.Iyo umugore akoresheje amagambo meza y’uje ubwenge n’urukundo , atuma ubuzima buryohera uwo bashakanye.Muri aya magambo tugiye kukubwira nushake umuremo rimwe cyangwa yose ujye uhora witoza kuyakoresha.
1.BIRAGENDA NEZA [ Ibibazo ufite birarangira ].
Iri jambo ribasha kwereka umugabo we nawe wikoreye imizigo ubuzima bumuzanira umunsi k’umunsi.Iyo paki y’ibinini izana n’umugisha ufungurira ibibazo umuryango bigacamo ndetse n’ibyo mwaburaga bagakurwamo.Niba wateshutswe ntabwo icyo yigeze kuwo yashatse ari ukubimwikoreza wenyine.
Kumubwira neza, bizamwerekako uri mu ikipe ye ndetse no ariwowe kapiteni wayo , yatsinda , yatsindwa.
2. NDAGUSHIMIYE KUBW’UMUHATE WAWE.
Gushimira umugabo bimuturisha umutima ndetse bimwerekako atari guhahira abadahaga akarushaho kugira imbaraga n’umwete.Kuba umugabo yakorera intashima ninko kongera umunyu mu gisebe.Mushimire kubwo gukora neza, maze urebe imbaraga arashyiramo uko zingana.Tuma yishimira ko yagushatse , umushime kandi utume yumvako imbaraga zidapfa ubusa.
3.NTERWA ISHEMA NAWE.
Wooow ! Iri jambo ni umuti uvura igisebe cy’umutima ndetse ugakiza n’inkovu.Umugabo wawe, azanezezwa no kwakira ko wowe wamwakiriye wese n’amakosa ye.kumubwira ko utewe ishema nawe , bituma yiyumva nkutagira icyasha.
Kabone n’ubwo abatuye Isi bose bamwanga ndetse bakamunenga, ariko wowe uramukunda kandi Ntabwo ubura kumubwira ko umwishimiye
4. WARAKOZE KUNKUNDA.
Mugaragarize ko wishimiye urukundo yaguhaye ndetse ko umushimira kuba yaragukunze.Ni umugabo wawe Kandi ni urukundo rwawe. Rero bimubwire ko uri mu gihugu wishimiye guturamo.
0 Comments