Kigali:Hatangijwe ubukangurambaga Ku kamaro ko kunywa amata atunganyijwe hifashishijwe Ultra Head Treated

 

Abayobozi batandukanye bafungura ubukangurambaga bwiswe"Gahorane amata ku ruhimbi".

Tetra Pak ikigo mpuzamahanga gikora ibijyanye no gutunganya no gupfunyika ibiribwa ifatanya n’abakora ibigendanye no gutunganya amata ku bufatanye n’ Inyange Industries batangije ubukangurambaga bwiswe “Gahorane amata ku ruhimbi”, bugamije kumenyekanisha akamaro ko kunywa amata atunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Ultra Heat Treated (UHT).

Ubu bukangurambaga bwemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’miti, Rwanda FDA, bugamije kwigisha abaguzi akamaro ko kunywa amata atunganyije muri ubu buryo bwa UHT.

Mu muhango wo gutangiza ubu bukangurambaga wo kuri uyu wa 26 Kanama, 2023 wabereye ku ruganda Inyange Industries Ltd, umuyobozi mukuru wa Tetra Pak Ltd, Jonathan Kinisu yagaragaje ko ikigo Tetra Pak Ltd gifite ubushake bwo gutanga umusanzu mu gutuma ‘Ibiryo biboneka hose kandi bifite ubuziranenge.’

Yagize ati “Kugeza amata ku baguzi mu gihe cy’umwaka wose bizabafasha kubona amata yujuje intungamubiri nyinshi, ndetse akaba isoko y’ibindi biribwa byinshi biyakomokaho bifasha mu kubona intungamubiri za kalisiyumu, poroteyine ndetse na aside z’ingenzi mu mubiri. Ibi bizafasha mu kugira abantu bafite ubuzima bwiza.”

James Biseruka, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Inyange Industries Ltd avuga ko amata atunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya UHT kandi ko ashobora kubikwa mu gihe kinini.

Yagize ati “Amata atunganyije hifashishijwe ikoranabuhanga rya UHT ashobora kubikwa mu gihe kinini. Ikiyongera kuri ibi ni uko tuzabasha kwagura amasoko mpuzamahanga kuko aya mata aza ahendutse ndetse byoroshye kuyajyana mu bihugu bitandukanye.

Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) avuga ko amata yatunganyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya UHT azafasha byinshi harimo no guhangana n’igwingira mu bana.

Yagize ati “Iri koranabuhanga rya UHT rizafasha guhangana n’igwingira mu bana b’u Rwanda aho riri ku gipimo cya 33% bakagera kuri 19% bitarenze muri 2024”.

Akomeza agira ati “Binyuze muri ubu bukangurambaga n’ubundi bugiye buhari nko kugaburira abana ku mashuri no guha abana amagi, birashoboka ko byose tuzabigeraho, Muragahorana amata ku ruhimbi.”

Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, igaragaza ko umukamo wazamutse ukava kuri litiro 142,11 muri 2005 ugera kuri litiro 999,976 muri 2022. Ubwiza bw’uyu musaruro nabwo bukaba bwarazamutse. Uruhare rwa Tetra Pak mu gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku mata mu Rwanda witezweho kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Umusaruro ukomoka ku mata ufite uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu dore ko ugize 37% bw’umusaruro wose uva mu buhinzi n’ubworozi, bingana na 27% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

 

 

0 Comments
Leave a Comment