Kamonyi-Mugina :Hashyinguwe imibiri 24 y′Abatutsi bazize jenocide yakorewe Abatutsi

.

 

abahazi Bahita Ku Mugina Wa Jenda Na Kabugondo. Hagizwe N’imisozi Myiza Ndetse N’ibibaya, Hakaba Kuva Kera Hari Hatuwe N’abanyarwanda Bo Mu Ngeri Zitandukanye Kandi Babanye Neza Kuko Bavugaga Ko Ari ‘rubanda Rw’umwami’, Gutoteza Abatutsi Bikaba Byaratangiranye N’umwaduko W’amashyaka Menshi.

kuri Uyu Wa Gatatu, Imibiri 24 Y′abatutsi Bishwe Muri Jenoside Mu Murenge Wa Nyamiyaga Ndetse Na Mugina, Yashyinguwe Mu Cyubahiro Mu Murenge Wa Mugina. Uyu Muhango Wabereye Ku Rwibutso Rwa Jenoside Rwa Mugina Ubwo Hibukwaga Ku Nshuro Ya 29. Abatutsi Biciwe Kuri Paruwasi Gatolika Ya Mugina, Witabiriwe N′abayobozi Batandukanye ,umushyitsi Mukuru Akaba Yari Guverineri W′intara Y′amajyepfo Madamu Kayitesi Alice.

tariki Ya 25 Na 26 Mata 1994; Ni Igihe  Cy′icuraburindi Ku Batutsi Bo Ku Mugina, Kuko Niho Abatutsi Benshi Bari Bahungiye Kuri Paruwasi Ya Mugina Biciwe Urw′agashinyaguro Kuri Iyi Paruwasi Gaturika Ndetse No Mu Nkengero Zaho. Mu Izina Ry′imiryango Yashyinguye Ababo, Ndayambaje Augstin Yagarutse Ku Rupfu Rw′agashinyaguro Abatutsi Bo Ku Mugina Bapfuye, Ashima Ubutwari Bw′ Inkotanyi Zahagaritse Jenoside. Yavuze Ko Kimwe Na Bagenzi, Abarokotse Jenoside Bamaze Kwiyubaka Kubera Ubuyobozi Bwiza Butavangura Abenegihugu.ndayambaje Avuga Kandi Ko Kuba Babashije Gushyingura Ababo, Imitima Iruhutse Kuko Iyo Utarabasha Gushyingura Uwawe Uhorana Ihungabana N′agahinda Muri Wowe.

nyiradende Watanze Ubuhamya, Avuga Ko Abatutsi Bari Bahungiye Kuri Paruwasi Ya Mugina Bahizeye Amakiriro Ari Abari Baturutse Muri Komine Mugina Imwe Muri 17 Zari Zigize Perefegitura Gitarama Mu Gace K′amayaga. Hari Kandi Abahahungiye Baturutse Mu Zindi Komine Zari Zikikije Mugina Nka Runda, Musambira Na Ntongwe, Ndetse N′abari Baturutse I Kigali Na Bugesera.abarokotse Bo Ku Mugina Bashimira Uwahoze Ari Burugumesitiri Wa  Mugina Ndagijimana Callixte Kuko Yari Yagerageje Gukumira Jenoside Bikarangira Nawe Yishwe. Guverineri Kayitesi Alice , Yahumurije Abahagarariye Imiryango Yashyinguye Abizeza Ko Ubuyobozi Buzakomeza Kubaba Hafi Muri Gahunda Yo Kwibuka No Kwiyubaka.

kuri Uru Rwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu 1994 Rwa Mugina, Kuri Ubu  hashyinguye Imibiri Y′abatutsi Barenga Ibihumbi 59. Uyu Muhango Wo Gushyingura Mu Cyubahiro Waranzwe N′indirimbo Ndetse N′ubutumwa Bwo Guhumuriza Abarokotse Jenoside, Waranzwe Kandi No Gushyira Indabo Ku Mva Iri Ku Rwibutso, Mu Rwego Rwo Guha Icyubahiro Imibiri  Iruhukiye Muri Uru Rwibutso Rw′abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu 1994 Rwa Mugina.

Umubyeyi watanze ubuhamya
Umubyeyi watanze ubuhamya
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
Hashyinguwe imibiri 14
Hashyinguwe imibiri 14
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr.Nahayo
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr.Nahayo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mujyina Mandera Innocent
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mujyina Mandera Innocent
.
.
Inzego z'umutekano
Inzego z'umutekano
Guverineri Kayitesi Alice
Guverineri Kayitesi Alice
0 Comments
Leave a Comment