Rwamagana:JADF yashyikirije inzu yubakiye Mukankusi ifite agaciro ka Miliyoni 12000000

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana ritangaza ko ibikorwa byabo byahinduye neza imibereho y’abaturage, ibikorwa byabo biri mu ngeri zose z’ubuzima, bizakomeza kwita ku kuzamura imibereho y’umunyarwamagana.

Taliki 16 Gicurasi 2024 , I Rwamagana habereye imurikabikorwa ryateguwe n’Ihuriro ry’Abafanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana (JADF-Rwamagana), mu cyiswe Open Day, ahamuritswe ibikorwa bitandukanye.

Imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera, amabanki, ibigo by′amashuri bigera kuri 28, imiryango itandukanye n’ abaturage bikorera ku giti cyabo. 

Muri iyi Open Day, Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana ( JADF) ryaboneyeho gushyikiriza inzu ifite agaciro ka miliyoni cumi n′ebyiri (12.000.000) bubakiye Umubyeyi witwa Mukankunsi Aurorie w′imyaka 90 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yubatswe mu Murenge wa Mwulire,akaba yanahawe Inka .

Uwayezu Valens, Perezida w’Ihuriro ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana, avuga ko imurikabikorwa(OPEN DAY) ribasigiye ibintu byinshi kandi ni n’umwanya wo kwisuzuma hakarebwa abakora n’abadakora harebwa abafite imbaraga, hakabaho no kumenyana ,akaba yanavuze igikorwa cyo gukura ingo 4000 mubukene .

Ati:"Iyi Open day yafashije buri mufatanyabikorwa w′Akarere ka Rwamagana kumurika ibyo akora ndetse n′uruhare agira mu iterambere ry′akarere kandi ni n′umwanya mwiza wo kumenyana ndetse no kugaragaza ibyo dukora,n′abandi bakazaza kutwigireho."Yakomeje ashimira Akarere kababa hafi bagafatanya, mu bikorwa byose.

Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, akaba yasabye abafatanyabikorwa gukorera hamwe no gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y′abaturage.

Yagize ati:"Ndasaba abafanyabikorwa gukorera hamwe buzuzanye,bakorere kuntego banashyira imbaraga mu guhindura imyumvire y′abaturage .

Yakomeje ashimira JADF mu bikorwa byinshi yakoze mu karere ka Rwamagana ndetse ko intero ari yayindi "TUGUMEMO TUGUMANEMO".

Kugeza ubu Abafatanyabikorwa barenga 78 nibo babarurwa muri uru rwego aho abenshi biganjemo imiryango itari iya Leta harimo isanzwe ari Mpuzamahanga n’indi ikorera mu Rwanda gusa.

Uwayezu Valens, Perezida w’Ihuriro ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana
Uwayezu Valens, Perezida w’Ihuriro ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana
Inka yahawe Mukankusi w'imyaka 90
Inka yahawe Mukankusi w'imyaka 90
Mukankusi akaba yahawe n'ikigega gifata amazi
Mukankusi akaba yahawe n'ikigega gifata amazi
0 Comments
Leave a Comment