Ngoma:Umugabo ucyekwaho kwica Umugore n′umwana we yaburanishijwe muruhame

 

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije ahabereye icyaha mu mudugudu wa Kanyangese, Akagari ka Nyabubare, Mu murenge wa Karenge, Akarere ka Rwamagana umugabo witwa IRADUKUNDA Jean Bosco ku cyaha cy’ ubwicanyi buturutse ku bushake.

Ni iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki ya 06 Ugushyingo 2023.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 22 Nzeri 2023, Saa munani z’ijoro uwitwa IRADUKUNDA Jean Bosco yizanye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karenge aje gutanga amakuru ko yishe umugore we n’umwana we, akaba yarabiciye mu rugo abamo aho akora akazi kizamu.

Intandaro yo kubica yatewe ni uko umugore we yamwatse amafanga arayamwima baratongana nyuma bararwana aza kubica

Urubanza ruzasomwa ku wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, Saa 14h00′ zuzuye.

Uyu mugabo naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

 

0 Comments
Leave a Comment