Kimisagara:Bashenguwe n′urupfu rw′umugabo basanze yishwe urwagashinyaguro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, Nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Birama, Akagari ka Kimisagara, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, Batunguwe no gusanga umugabo utaramenyekana ari mu giti yapfuye bikekwa ko ari abamuzanye bakahamushyira.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN, Bavuze ko nyakwigendera uri mu kigero cy′imyaka 25, atari azwi muri aka gace yagaragayemo atagihumeka umwuka w′abazima, ashobora kuba yiciwe ahandi ahubwo akazanwa kuri iki giti.

Umwe ati" Uyu muntu inaha ntituhamuzi birashoboka ko abagizi ba nabi bamwiciye ahandi ahubwo bakaza kumuhobeza iki giti yapfuye".

Undi muturage yabwiye BTN ati" Ikigaragara ntakigaragaza ko yiciwe hano kuko urabona ko munsi y′iki giti cyangwa hano hafi ntabimenyetso bibigaragaza ikindi n′iki giti kikaba ari kigufi cyane".

Ikibabaje kurushaho ni uko uyu muturage yishwe n′abagizi ba nabi barangiza bakamushinyagurira by′indengakamere nkuko aba baturage bakomeje bavuga ko agashinyaguro kagaragazwa nuko bamushyize kuri iki giti hasi yambaye umwenda w′imbere gusa.

Ababonye bwambere nyakwigendera bahise bitabaza inzego zitandukanye zirimo iz′umutekano nka Polisi na RIB, yahise itangira iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y′urupfu rwe.

 

 

0 Comments
Leave a Comment