Kamonyi:Abaturiye uruganda rwa Kambuca basinda batanyweye

.

Abaturiye uruganda rukora Kambuca rwitwa Kamwezi Family Ltd rukora inzoga yitwa Umwanzuro ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi baravuga ko iyo bigeze nijoro urwo ruganda ruteka izo Kambuca imyotsi y′umuriro ndetse nibyuka bya Kambuca bibangiriza ubuzima n′imibereho yabo ya buri munsi, bagasaba ko leta yabatabara.

Abaturage bakomeza basaba leta gusaba ko urwo ruganda baruhakura kuko usanga iyo bacaniriye izo kambuca abahaturiye basinda batanyweye bitewe n′umwuka uzamuka wizo Kambuca ubasanga munzu uvanze n′imyotsi .

Uretse kuba iyo myotsi cyangwa iyo myuka izamuka ya Kambuca, usanga abana babo bahura n′ikibazo cy′ubuhumekero bitewe n′umwuka winjiye munzu zabo ku buryo bibatera impungenge ko byazabanduza indwara.

Umunyamakuru w′Ijarinews.com yageze aho uru ruganda rukorera asanga umwanda ari wose bari koza amacupa mu mazi asa nk′ibizibaziba mugisafuriya gisa nabi ndetse nimpande yaho harunze imyanda,kuburyo ushobora kugirango si uruganda rutegura ibyo kunywa rujyana ku isoko.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw′uru ruganda rwitwa Kamwezi Family Ltd rubivugaho tuvugana na nyir′uru ruganda Madamu Ingabire Solange ku murongo wa Telefone yadutangarije ko ikigendanye n′umwanda aruko bari bari gukuraho udupapuro inyuma.

Ati:"Ariya mazi ntago ariyo twogesha amacupa ahubwo adufasha gukuraho twa dupapuro tuba turiho inyuma naho koza amacupa dufite imashini ziyoza." 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w′umurenge wa Runda Ndayisaba Egide yavuze ko batakwihanganira icyabangamira umuturage.

Yagize ati:" Turakora inspection turebe uko bimeze hanyuma harebwe niba bubahiriza ibijyanye nuko inganda nto zikora kandi icyabangamira umuturage cyose ntabwo twakibemerera."

Umwezi Family bakora inzoga yitwa Umwanzuro
Umwezi Family bakora inzoga yitwa Umwanzuro
Winjiye muruganda harimo umwanda
Winjiye muruganda harimo umwanda
0 Comments
Leave a Comment