Kayonza:Abayobozi biyemeje kunoza inshingano hagamijwe guteza imbere abaturage
bamwe Mu Bayobozi Bo Mu Karere Ka Kayonza Bavuze Ko Ari Umwanya Mwiza Wo Kwisuzuma, Kwibukiranya Inshingano Za Buri Wese No Kuzinoza Hagamijwe Guteza Imbere Abaturage.
ibi Ni Ibyagarutsweho Kuri Uyu Wa Gatandatu, Tariki Ya 14 Nzeri 2024 Mu Gutangira Kumwiherero Wiminsi 2 Uhuje Abagize Inama Njynama Yakarere, Abayobozi Bakarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa Bimirenge, Abayobozi Bamashami Ku Karere Ndetse Nabafatanyabikorwa.
mu Rwego Rwo Kurushaho Gutegura Neza No Kurebera Hamwe Ibikorwa Biteza Imbere Abaturage Biteganyijwe Ko Bizakorwa Muri Gahunda Yimyaka Itanu (nst2), Kureba Igenamigambi Niterambere Ryakarere (dds). Hibanzwe Kandi Ku Isuzuma, Igenamigambi, No Kurebera Hamwe Ibikorwa By′ingenzi Bizakorwa Mu Myaka Itanu No Gufatira Hamwe Ingamba Zo Kwihutisha Imihigo Ya 2024-2025, Hagamijwe Iterambere No Kuzamura Imibereho Y′umuturage.
guverineri W′intara Y′iburasirazuba Pudence Rubingisa Yibukije Abitabiriye Umwiherero Ko Ari Amahirwe Yo Kwisuzuma No Kureba Intambwe Akarere Ka Kayonza Kagezeho No Kwibukiranya Inshingano Zaburi Wese Kugira Ngo Azinoze.
"nst2 Ubu Yarasohotse Ndetse Ubu Uturere Dufite Ibikorwa Biri Mu Igenamigambi, Gahunda Ya Leta Yimyaka 5 Yarasohotse, Imihigo. Twasabye Uturere Twose Kwinjira Muri Izi Gahunda Kandi Bakazinjiramo Bihuse Kugira Ngo Twihutishe Iterambere Kandi Dushyira Umuturage Ku Isonga. Ni Byiza Ko Rero Ko Duteza Imbere Imikorere Inoze, Ubufatanye, Gukomeza Guhuza Ibikorwa No Gusangira Amakuru Ku Gihe Hagamijwe Guteza Imbere Kayonza Nk′umwe Mu Mijyi Yunganira Kigali (secondary City)".
guverineri Yashimangiye Ko Uyu Mwiherero Ukwiye Gutanga Ibisubizo Bifatika Nimyanzuro Izafasha Akarere Gukomeza Gutera Imbere.
umuyobozi W′akarere Ka Kayonza, Nyemazi John Bosco Yavuze Ko Ari Umwanya Mwiza Wo Kureba Ku Mishingi Minini Ihari Hashingiwe Ku Bitekerezo Byavuye Mu Baturage Kugira Ngo Bifashe Kushyira Mu Bikorwa Nst2 No Gushyira Mu Bikorwa Imishinga Iteza Imbere Abaturage Mu Myaka Itanu Iri Imbere (2024-2029).
yagize Ati: Imishinga Myinshi Igaruka Kukuteza Imbere Ubuhinzi Nubworozi Kandi Hari Ingamba Zitandukanye Zihari, Kubaka Imihanda, Gukomeza Kugeza Amazi Meza Ku Baturage Ndetse Numuriro Kubo Utarageraho. Ni Umwanya Wo Kureba Uko Imishinga Yose Ikorera Muri Kayonza Uko Ihujwe No Kuyishyira Mu Bikorwa.
bamwe Mu Bitabiriye Umwiherero Bavuze Ko Ari Umwanya Mwiza Wo Kwikebura, Umuturage Agashyirwa Ku Isonga Kandi Gafashwa Mu Rugendo Nicyerekezo Igihugu Kirimo.
umunyamabanga Nshingwabikorwa Wumurenge Wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculee Yagize Ati: Ni Umwanya Mwiza Wo Kumenya Inshingano Zacu Nabaturage Dukorera, Tukabereka Umurongo Na Politiki Yigihugu Aho Yifuza Kugeza Umuturage Ariko Tukamwereka Uko Ibibazo Bye Bishobora Gukemuka Kugira Ngo Agere Ku Iterambere Adahutajwe.
0 Comments