Burera:Abantu babiri bafatanwe magendu yibicuruzwa bitandukanye

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu bo mu karere ka Burera, mu murenge wa Cyanika, mu kagari ka Kabyiniro, umudugudu wa Kabadari, ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa, yafashe abantu babiri bari binjije mu Rwanda magendu y’ibicuruzwa bitandukanye n’amasashe ibihumbi 80.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko wafatanywe amapaki 400 y’amasashe (angana n’amasashe ibihumbi 80) n’ibilo 25 bya sukari gulu n’umugore w’imyaka 35, wafatanywe amakarito 6 ya Novida, amakarito 2 y’inzoga ya likeri yitwa Rasta n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati”Abaturage nibo baduhaye amakuru ko hari imwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ipakiye magendu. Abapolisi bari bari mu kazi mu muhanda barayihagaritse bayisatse basangamo ibyo bicuruzwa byinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko”.

SP Mwiseneza yokomeje avuga ko abafashwe bemeye ko ibyo bicuruzwa ari ibyabo bwite bari bakuye mu gihugu cya Uganda, bakaba bari babijyanye mu Karere ka Musanze aho bari bubigurishirize.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe mu Rwanda kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu ndetse no ku babifatiwemo.

Ati”Magendu ntiyemewe kuko idindiza iterambere ry’igihugu bitewe n’uko ibicuruzwa biba byinjiye mu gihugu bidatanze umusoro wifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage”.

Yongeyeho ko abafashwe bafatanywe bimwe mu bicuruzwa bitemewe kwinjira mu gihugu nk’amasashe kuko byangiza ibidukikije bikanagira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

SP Mwiseneza yavuze ko abafatirwa muri ibi bikorwa bahabwa ibihano birimo no gufungwa, bagacibwa n’amande kandi ko ibyo byose bigira ingaruka ku miryango yabo kuko iyo ufunzwe cyangwa ugacibwa amande ubukungu bwawe busubira inyuma ugakenesha umuryango.

Yashimiye abatanze amakuru, ashishikariza abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakomeje gukora ibinyuranyije n’amategeko bafatwe, bashyikirizwe ubutabera.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment