Rwamagana -Munyiginya:Hashorejwe ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu

abaturage Bo Mu Karere Ka Rwamagana Basabwe Gushyira Imbaraga Mu Kurwanya Ibiyobyabwenge Kuko Bigira Uruhare Runini Mu Kibazo Cy′inda Ziterwa Abangavu Cyugarije Igihugu Muri Rusange.

ni Ubutumwa Bwatanzwe Kuri Uyu 04 /10/ 2023, Ubwo Akarere Ka Rwamagana Gafatanyije N’abafatanyabikorwa Kasozaga Amezi Abiri Y′ubukangurambaga Bwo Kurwanya Inda Ziterwa Abangavu Ndetse N′ibiyobyabwenge.

ubu Bukangurambaga Bufite Insanganyamatsiko Igira Iti: ”ubuzima Bwange Agaciro Kanjye.” Bukaba Bwasorejwe Mu Murenge Wa Munyiginya Ariko Bukaba Bwarabereye Mu Mirenge Yose 14 Igize Aka Karere.

 

ubwo Yatangaga Ikiganiro Ku Rubyiruko Rwo Mu Murenge Wa Munyiginya Ku Kibuga Cy’umupirw Giherereye Muri Uyu Murenge, Umuyobozi W’akarere Ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab Yasabye Ababyeyi N’abandi Bose Gusobanurira Urubyiruko Ibitera Ihohoterwa No Kubyirinda, Muri Byo Harimo Kurwanya Ibiyobyabwenge.

mbonyumuvunyi Yibukije Urubyiruko Ko Uwirinze Ibiyobyabwenge Aba Yirinze Izindi Ngeso Mbi Zirimo Ihohotera Cyangwa Se Ibyago Byo Guhura N’ihohoterwa Rishingiye Ku Gitsina.

yagize Ati: ”twamaze Kubona Ko Ibiyobyabwenge Ari Kimwe Mu Bitera Ihohotera, Iyo Abantu Bamaze Kunywa Ibiyobyabwenge, Baba Abasore B’ingimbi, Abakobwa Ndetse N’abagabo Bajya Kwishora Mu Mibonano Mpuzabitsina; Byangiza Ubuzima Bw’abato Byose, Bitewe Nuko Imitekerereze Yabo Iba Yamaze Kwangirika.”

yasabye Ubufatanye Bw’urubyiruko Ubwabo Ndetse N’abayobozi Mu Kurwanya Ihohoterwa Rikorerwa Urubyiruko Muri Rusange.

yakomeje Agira  Ati: ”abana B’abakobwa B’abangavu N’ingimbi Mugomba Gusobanukirwa Indangagaciro Na Kirazira By’umuco Nyarwanda; Niyo Mpamvu Dusaba Ababyeyi Banyu Kubaba Hafi Mukitwara Neza Nk’abanyarwanda Bazagirira Igihugu Akamaro Mwirinda Ibibagusha Mu Mutego W’imibonano Mpuzabitsina Ndetse No Kunywa Ibiyobyabwenge.”a

ubu Bukangurambaga, Ndetse N’izindi Ngamba,nubwo Bwashojwe Uyu Munsi Ubuyobozi Buvuga Ko Bwihaye Intego Yo Kugabanya Umubare W’abana B’abakobwa Babyara Imburagihe Ndetse Banabigisha Kutishora Mubiyobyabwenge Kuko Byangiza Ubuzima Bwabo Kuko Aribo Bazavamo Abayobozi Bahazaza.

ubu Bukangurambaga Bukaba Bwasojwe Ikipe Y′umurenge Wa Munyiginya Itsinze Iyu′umurenge Wa Gishari.

0 Comments
Leave a Comment