KWIBUKA30/Nyarugenge -Kimisagara:Hibutswe Abatutsi biciwe Kimisagara muri Jenoside

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 , Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kimisagara, taliki 16/4/2024 cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w′akarere ka Nyarugenge Esperance Nshutiraguma.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi no guha icyubahiro inzirakarengane zisaga ibihumbi magana abiri mirongo itanu zirushyiguyemo, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byakomereje kuri Restauration Church Kimisagara.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bari batuye mu cyahoze ari segiteri ya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge barasaba ko amateka yo muri akagace yasigasirwa kuko uwahoze ari konseye w’iyi segiteri karushara Rose afatanije na RTLM bashishikarije abatutsi bari bihishe mu ngo kuva mu bwihisho nyuma baza kwicwa urw’agashinyaguro. Abafashe amagambo bose bahurije kuri uyu wari Konseye Karushara Rose n’umukobwa we witwaga Mukakayibanda ruharwa mu bwicanyi aho bishe abagabo babanje kubagirira nabi cyane, bica impinja n’ababyeyi batwite nta mpuhwe. Bati: “Ntibyumvikana ukuntu umubyeyi yakora buriya bunyamaswa”.

Mu buhamya bwa Mwiseneza Placide yagarutse ku buryo Abatusi bahigwaga, akarengane banyuzemo mbere no muri Jenoside. Yasobanuye ukuntu inkotanyi zabarokoye  Ati: “Inkotanyi ni ubuzima”.Yasabye ko hakongerwa ingufu mu bikorwa biteza imbere Abacitse ku icumu ndetse asaba Abarokotse Jenoside gukoresha amahirwe bahabwa na Leta bakiteza imbere.Yashimiye Umujyi, akarere, umurenge wa Kimisagara.

 Umuyobozi wa Ibuka Yagize ati":Habayeho amateka ashaririye kuko uwayoboraga hano yatumye abicwaga bakorerwa ubugome ndengakamere nko gushahura abagabo,kubatwika kubotsa bakabaryamo burusheti n′ibindi bikorwa bya kinyamaswa."

Yasoje asaba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 gukomera gitwari .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w′umurenge wa Kimisagara ,Kalisa Jean Sauveur yavuzeko mu kubaka ikimenyetso cy′amateka ko mungengo y′imari ubu bamaze kugura ubutaka bwaho bazubaka umurenge wa Kimisagara ,ndetse hagashyirwa n′urukuta ruriho amazina y′abahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w′Akarere ka Nyarugenge Nshutiraguma Esperance mu ijambo rye yihanganishije abarokotse muri bino bihe hibukwa kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yagize ati":Ndashimira ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabashije kuza kurokora Abatutsi barimo kwicwa bazira uko baremwe."

Yasoje asaba urubyiruko gukomera ku mateka no kubyagezweho barushaho kumenya amateka yaranze igihugu ,kugirango basigasire Ubumwe bw′abo n′iterambere rimaze kugerwaho .

Italiki ya 16 Mata 1994 ni umunsi mubi utazibagirana ku batutsi bari batuye mu cyahoze ari segiteri Kimisagara. Ni umunsi uwari konseye w’iyi segiteri Karushara Rose yafatanije na Radio Rutwitsi RTLM bagashishikariza abatutsi bari bihishe mu ngo no muri ruhurura ya Mpazi kuvamo bababeshya kubarindira umutekano. Nyuma yo kuhava bishwe urw’agashinyaguro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara  Kalisa Jean Sauveur
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauveur
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije mu karere ka Nyarugenge Esperance Nshutiraguma
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije mu karere ka Nyarugenge Esperance Nshutiraguma
Uwineza Placide wavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo mu 1994
Uwineza Placide wavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo mu 1994
0 Comments
Leave a Comment